Ku masaha utubari n’utubyiniro twafungurwagaho, hongereweho amasaha abiri kugira ngo bazabashe kwishimira iyimikwa ry’umwami mushya hagati ya tariki 5 na tariki 7 Gicurasi uyu mwaka.

Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu, Suella Braverman yavuze ko utubari aho gufunga saa tanu z’ijoro, tuzajya dufunga saa saba kugira ngo abafata kamwe biyongere "icupa rimwe cyangwa abiri".

Minisiteri y’umutekano mu gihugu igiye kugeza mu Nteko umushinga w’itegeko ryemera ko utubari n’ubundi bucuruzi bw’imyidagaduro bwongererwa amasaha muri iyo minsi yihariye.

Emma McClarkin uhagarariye ishyirahamwe ry’abacuruza inzoga mu Bwongereza, yabwiye BBC ko ari ibyo kwishimira kuba bagiye kongererwa amasaha mu kwimika umwami, nkuko byagenze umwaka ushize ubwo Umwamikazi Elisabeth II yizihizaga imyaka 75 imaze yimye ingoma.

Iyimikwa ry’Umwami Charles III rizaba ku wa 6 Gicurasi mu murwa mukuru Londres. Azaba asimbuye ku mugaragaro Umwamikazi Elisabeth II watanze umwaka ushize kubera izabukuru.

Utubari two mu Bwongereza twongerewe amasaha mu minsi Umwami Charles III azimikirwaho
Utubari two mu Bwongereza twongerewe amasaha mu minsi Umwami Charles III azimikirwaho