Ni itegeko ryatangiye gukurikizwa ku wa 25 Nyakanga 2025, rigamije kwirinda ingaruka amashusho ya pornographie agira ku bari munsi y’imyaka 18.
Mu Bwongereza hashyizweho amategeko n’uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha kugenzura abareba izi filime.
Ikigo kigenzura itangazamakuru, Ofcom, yatangaje ko zimwe mu mbuga zicuruza amashusho y’urukozasoni kuri internet zamaze kwemeza iri tegeko harimo nka Pornhub, BoyfriendTV, Cam4, FrolicMe, inxxx, Jerkmate, LiveHDCams, MyDirtyHobby, RedTube, Streamate, Stripchat, Tube8 na YouPorn.
Ofcom kandi yatangaje ko urubuga rutazubahiriza iryo tegeko ruzacibwa ihazabu ingana na miliyoni 18 z’Amayero cyangwa rugatanga 18% by’inyungu yarwo yose ndetse rushobora no kujyanwa mu nkiko rugahagarikwa burundu.
Yagize iti “ Guhera ku wa 25 Nyakanga 2025 tuzatangira kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko, kandi nibiba ngombwa tuzatangira iperereza ku mbuga zitazaryubahiriza.”
Umuyobozi wa Ofcom, Oliver Griffiths yavuze ko kurinda abantu by’umwihariko abana ibibi byo kuri internet ari kimwe mu bibazo bihangayikishije muri iki gihe.
Yakomeje avuga ko kugenzura imyaka y’abareba amashusho y’urukozasoni bitazabangamira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abarengeje imyaka 18.
Ofcom yatangaje ko n’ubwo buri rubuga rwihitiramo uburyo buzakoreshwa mu kugenzura imyaka y’abakoresha imbuga zerekanirwaho amashusho y’urukozasoni, yo yashyizeho uburyo burindwi bwemewe burimo kureba ifoto y’indangamuntu, kugenzura isura, nimero ya telefone, ikarita yo kwishyura, Email, indangamuntu koranabuhanga na pasiporo, no kugenzura banki akoresha.
Ubushakashatsi bwakozwe na Ofcom bwagaragaje ko 10% by’abana bafite imyaka hagati y’umunani na 14 mu Bwongereza bareba amashusho y’urukozasoni buri kwezi. Muri bo 3% bafite hagati y’imyaka umunani n’icyenda, abahungu bangana na 19% mu gihe abakobwa ari 11%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!