Sheila Vogel Coupe, ukomoka mu Bwongereza amaze imyaka itari micye akora umwuga w’uburaya, akaba avuga ko atiteguye guhagarika uyu mwuga nubwo ageze mu za bukuru kandi akaba arwaye ndetse n’umuryango we ukaba utishimiye ibyo akora.
Uyu mubyeyi w’abana batatu, akaba afite n’abuzukuru babiri, yatangiye gukora akazi k’uburaya nyuma yo gupfusha umugabo we mu mwaka wa 2004. Avuga ko yasanze kuba indaya aricyo gisubizo cyo kuva mu gahinda n’ubwo abo mu muryango we barimo n’abana be batatu batishimiye ibyo akora.
Daily Mail dukesha iyi nkuru, bavuga ko Sheila w’imyaka 85 avuga ko akunda imibinano mpuzabitsina, kandi akaba nta yindi nshuti yari afite nyuma yo gupfakara, agahitamo kuba indaya.
Ati « Abagabo bakiri bato, hari icyo babona muri njye, inshuro nyinshi abagabo barampamagara, bambwira ko hari impinduka mbazanira, mfite rukuruzi. »
Sheila avuga ko abana be batunguwe no kumva ko ari indaya, ariko kandi ngo buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo icyo gukora.
Josie umukobwa w’uyu mukecuru, ngo yagerageje kubuza nyina uyu mwuga, ariko asanga ntacyo byatanga, kuko yashoboraga kumwemerera ko yabiretse ariko agakomeza kubikora.
Sheila ati « Nishimiye kuba indaya, nkunda ibyo nkora, bituma ngubwa neza kandi abagabo bakunda imiterere yajye, abagabo bakiri bato bakunda abagore bakuze.»
Akomeza avuga ko yigeze kubaza umugabo ukiri muto icyo amushakaho kandi ashaje, aramusubiza ati « Abagore bakuze baba bazi icyo gukora, kandi bafite ubwenge. Nta ruhare ngira mu kuba hari abagabo bakiri bato kandi bafite abagore baza bangana. »
Avuga ko azakomeza kuba indaya ngo kuko atumva impamvu agomba kubireka kandi abikunda, mu bakiriya be go harimo n’abibyamamare, ariko agomba kubagirira ibanga.Yivugira ko agomba gushimisha abagabo ngo kuko n’ubusanzwe akunda abantu.


















TANGA IGITEKEREZO