Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 2000 bwo mu Bwongereza, bwerekanye ko 27% by’abagore bose bo muri iki gihugu biyumva nk’aho uruhu rwabo rwo mu maso rwashaje mu bihe bya guma mu rugo.
Muri ubu bushakashatsi abagore benshi bemezaga ko mu maso habo hashobora kuba harashaje ni abari hagati y’imyaka 25 na 34, kandi koko inzobere zakoze ubu bushakashatsi byaje kurangira zemeje ko abagera kuri 40% by’aba bagore bose bashaje mu maso mu bihe bya Guma mu rugo.
Umuyobozi wa Glowday, Hannah Russell, avuga ko uku gusaza k’uruhu biturutse kuri Covid-19 gushobora kuba kwaratewe n’ibikorwa bitandukanye bisanzwe byangiza uruhu abantu bakoze mu bihe bya Guma mu rugo.
Yagize ati “Guma mu rugo yatumye duhindura imyitwarire yacu. Twaretse kwita ku ruhu rwacu kandi ku bantu benshi birashoboka ko twagiye tunywa byinshi, turya ibiryo byoroheje. Ku bantu bafite abana bo bakora ibintu byinshi kugira ngo babiteho bikabatera umunaniro, kandi birashoboka ko batabona umwanya uhagije wo kuruhuka neza, ibi byose bituma dushobora kugaragara nk’abashaje."
Hannah yakomeje avuga ko kuba abantu baragize igihe kinini cyo kureba televiziyo bishobora kuba biri mu byatumye bagaragara nk’abashaje ku ruhu.
Ati “Byongeye kandi twakoresheje igihe kinini turi kureba televiziyo zacu kandi ishusho igaragara ya televiziyo ica mu rumuri rw’ubururu, iyo umuntu amaze igihe kirekire imbere y’urwo rumuri uruhu rwe rurangirika, bituma rusaza.”
Indi mpamvu itangwa n’umuyobozi w’iki kigo cyakoze ubu bushakashatsi yatumye impu z’abantu basaza mu bihe bya COVID-19, ni uko batagize umwanya wo kwita ku ruhu rwabo nk’uko babikoraga igihe babaga bagiye mu kazi cyangwa se gutembera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!