Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko ababyeyi be bashakaga ko akomereza amashuri muri Ghana kubera impungenge z’imyitwarire ye mu Bwongereza zirimo gusiba ishuri, kugira intwaro zirimo ibyuma, no kugira amafaranga batazi aho yayakuye n’ubwo uyu mwana yabihakanye.
Umubyeyi we yavuze ko adashobora kumurera mu gihe amasomo ye atararangira.
Yagize ati “Birambabaza kuba kure ye kandi mfite ubwoba kuko nzi neza ko agarutse mu Bwongereza ashobora no gupfa, nubwo we atabyumva atyo.”
Uyu mwana Nyuma yo kuvuga ko atishimye umwanzuro wafashwe agaragaza ko abayeho mu gahinda nyuma yo koherezwa muri Ghana.
Muri Gashyantare 2025, uyu mwana yifashishije abunganizi mu mategeko, maze atanga ikirego mu rukiko rwo mu Bwongereza arega ababyeyi be.
Muri Kamena, uyu mwana yahawe uburenganzira bwo kongera kuburana nyuma y’uko umucamanza mu rukiko rukuru, Andrew McFarlen avuze ko mu myanzuro yafashwe mbere harimo urujijo.
Umucamanza Theis yavuze ko uyu mwana agomba kuguma muri Ghana agakomeza amasomo ye, nyuma akazasubira mu Bwongereza yarasoje kwiga.
Yagize ati “Ndabizi ko umwanzuro nafashe utajyane n’ibyo ashaka kandi bizamugora kubyakira ariko afite impano, ubushobozi, n’ubwenge bwo guhangana na byo.”
Kuri ubu uyu mwana ugiye kuzuza imyaka 15, afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na Ghana, kandi akomeje kwiga muri Ghana ndetse ari hafi gukora ibizamini bisoza amashuri, yitegura kuzasubira mu Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!