00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Yanditse ku mutsima urwandiko rusezera ku kazi

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 18 April 2013 saa 05:42
Yasuwe :

Umugabo w’Umwongereza uzwi ku izina rya Chris Holmes yanditse ibaruwa isezera ku kazi ku mutsima bita (Gateau), akaba yarakoraga ku kibuga cy’Indege cya Stansted I Londres mu murwa mukuru w’u Bwongereza.
Amakuru dukesha urubuga 7su7 avuga ko Chris, ufite imyaka 31, mu gihe yasezeraga ku mukoresha we, yanditse amagambo agira ati “Iyi ni isabukuru yanjye y’imyaka 31, mu gihe maze kuba umubyeyi, ubu maze kubona ko ubuzima butoroshye, niyo mpamvu nshaka gukora ikintu cyangirira akamaro, (…)

Umugabo w’Umwongereza uzwi ku izina rya Chris Holmes yanditse ibaruwa isezera ku kazi ku mutsima bita (Gateau), akaba yarakoraga ku kibuga cy’Indege cya Stansted I Londres mu murwa mukuru w’u Bwongereza.

Amakuru dukesha urubuga 7su7 avuga ko Chris, ufite imyaka 31, mu gihe yasezeraga ku mukoresha we, yanditse amagambo agira ati “Iyi ni isabukuru yanjye y’imyaka 31, mu gihe maze kuba umubyeyi, ubu maze kubona ko ubuzima butoroshye, niyo mpamvu nshaka gukora ikintu cyangirira akamaro, kikakagirira n’abandi, ni yo mpamvu nanditse nzezera ku kazi kugirango mfate umwanya wo kwita ku muryango wanjye n’ikigo cyanjye gikora “gateau”, nkaba nifuriza bagenzi banjye basigaye kugira ibihe byiza, nabasaba ko iyi gateau, niramuka ibaryoheye baza koreshe komande kuri, www.mrcake.co.uk.”

Uyu mugabo wiswe Mr Cake, abakozi bagenzi be baje gutahura ko yakoze ibyo nyuma yaho yari yabonye agomba kujya kwikorera mu ruganda rwe rwa Mr Cake, maze babyakira neza cyane.

Chris Holmes, umukoresha we akaba yaramwemereye gusezera, maze amwifuriza amahirwe mu kazi agiyemo.

Urwandiko rusezera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages