Ngo “Uyikura mu icupa ikagukura mu bagabo”! Mu Bwongereza , umugabo w’imyaka 45 wari wahaze manyinya agashaka gukora imibonano mpuzabitsina n’isanduku ibikwamo amabaruwa yakatiwe gufungwa amezi 12 no gutanga amande ku wa kane w’icyumweru gishize.
Urubuga rwa The Mirror, rwatangaje ko Paul Bennet wari wasinze bikabije yashatse gusambanya agasanduku rusange k’amabaruwa, kari mu gace k’ubucuruzi kitwa Wigan, mu mujyi wa Manchester mu Kwakira kwa 2014.
Abatangabuhamya bavuze ko bamubonye atera intambwe yegera ako gasanduku babikamo amabaruwa agasunika, yamanuye ipantaro asa n’ugiye kugasambanya.
Umugore ukiri muto wabonye ibyo uyu mugabo yakoraga, byaramutunguye, abimenyesha ubuyobozi. Nyuma y’amasaha macye Paul Bennet, yahise atabwa muri yombi na Polisi, nyuma yo gushaka kuyirwanya.
Bennet yakatiwe gufungwa umwaka ahabwa ubufasha bwo kumurinda inzoga, anacibwa amande angana n’amayero 340 harimo n’amafaranga y’urubanza.



















TANGA IGITEKEREZO