Amashusho yashyizwe hanze na Daily Mail agaragaza uyu mukobwa witwa Kelly Klein azenguruka agenda mu muhanda, ku buryo utitegereje neza wagira ngo yambaye ipantalo yo mu bwoko bwa denim ariko imufashe cyane.
Nk’uko bigaragara muri aya mashusho abantu bagera kuri 12 gusa nibo babashije kubona ko uyu mukobwa nta mwenda yambaye, kuko bagiye bahindukira bakamwitegereza cyane.
Sarah Attwell wamushyizeho iki gishushanyo gikozwe nk’ipantalo amaze imyaka igera kuri 11 akora ibishushanyo ashushanya ku bantu, yabitangiye mu 2005.



















TANGA IGITEKEREZO