Impuguke zo muri Kaminuza ya Harvard zakoze ubushakashatsi kuri demokarasi hirya no hino ku Isi, zasanze u Rwanda ari urwa 15 rukora amatora anyuze mu mucyo mu bihugu 66 byakurikiranywe.
Ku manota 74.2%, u Rwanda rwanikiye ibihugu bivugwamo demokarasi nka Leta Zunze Ubumwe ziri ku mwanya wa 26.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda mu matora y’abadepite yabaye hagati ya 16 na 18 Nzeri 2013.
Muri rusange u Rwanda rwahawe amanota 74%, 75% ku mategeko agenga amatora, 65 % ku burebure bw’urugendo abaturage bakoraga bagana ibiro by’itora.
Ku buryo amatora yabaruwe, u Rwanda rwahawe amanota 81 %, naho ku byayavuyemo ruhabwa 78.
Abakoze ubwo bushakashatsi babajije impuguke mu by’amatora 855 ziri mu bihugu bitandukanye by’Isi.
Bagendeye ku matora aheruka kuba muri buri gihugu, ariko ayo bagendeyeho yose yabaye hagati ya 2012 na 2013.
Ibihugu byahize ibindi mu gukora amatora anyuze mu mucyo ni Norway, u Budage, u Buholandi ,Iceland, Repubulika ya Czech, Austriche, Korea y’Epfo, Slovenia, Isiraheli, Cyprus, Lithuania, Australia, u Rwanda, u Buyapani , Chili, u Butaliyanio, Grenada, Malta, Argentina, Georgia na Mongolia.
Kureba icyegeranyo cyose kanda hano



















TANGA IGITEKEREZO