00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya: Abanyarwandakazi babiri baremeza ko urukundo rukomotse kuri facebook rutaramba

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 14 July 2014 saa 06:54
Yasuwe :

Abakobwa n’abahungu batandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali bakundana barahujwe na Facebook baremeza ko n’ubwo ibahuza bagakundana ndetse hakavamo na bamwe muri bo babana ariko ko inkundo zabo zitaramba.
Abagore babiri batuye mu Bufaransa kuri ubu bari mu biruhuko mu Rwanda batangarije IGIHE ko buri umwe atakibana n’ umugabo we. Bavuga ko hari ibyo batabashije guhuza n’abagabo babo, bituma mu gihe kitarenze imyaka ibiri gusa batandukana.
Bitewe n’uko batifuje ko amazina yabo twayagaragaza (…)

Abakobwa n’abahungu batandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali bakundana barahujwe na Facebook baremeza ko n’ubwo ibahuza bagakundana ndetse hakavamo na bamwe muri bo babana ariko ko inkundo zabo zitaramba.

Abagore babiri batuye mu Bufaransa kuri ubu bari mu biruhuko mu Rwanda batangarije IGIHE ko buri umwe atakibana n’ umugabo we. Bavuga ko hari ibyo batabashije guhuza n’abagabo babo, bituma mu gihe kitarenze imyaka ibiri gusa batandukana.

Bitewe n’uko batifuje ko amazina yabo twayagaragaza muri iyi nkuru turakoresha andi mazina

Uwamahoro ati “Nagiye i Burayi nzi ko nsanze umusore mpageze nsanga ni umusaza kandi wifitiye abandi bana batanu i Burundi nanjye kuko nifuzaga ibyangombwa gusa mbanza ndatuza ndabibona mpita musaba ko turekana”.

Yakomeje agira ati “Byose biterwa n’uko twakundanye tutari kumwe ntamuzi nawe atanzi tutaziranye n’imico kandi nawe urabizi kenshi ibyo biza guteza ikibazo”.

Mutoni w’imyaka 29 utuye i Parisi nawe avuga ko impamvu yarekanye n’umusore watumye agera ku mugabane w’i Burayi ari uko yahageze agasanga ibyo yamubwiraga atari ko bimeze.

Ati “Yanjyanye ambwira ko nta muntu n’umwe bakundana ari njye akunda gusa ngezeyo ntangira kubona uburyo we akazi ke ari abagore gusa kuko ntiyari Umunyarwanda. Namubonyeho imico itandukanye itari myiza mpita nanjye mureka nshaka undi”.

Yakomeje ashimangira ko kenshi na kenshi iyo abantu babanye batarakundanye urugo rwabo rukunda guhura n’ibibazo ku buryo no kurambana biba bigoye cyane.

Aba bagore bemeza ko ubuhamya bwabo bushobora kugira icyo buhindura ku mico y’urubyiruko rw’ubu kuko hari urusigaye ruhora ku mbuga zitandukanye rushakisha abarubera abagabo cyangwa abagore. Baboneyeho gusaba abasore n’abakobwa bashidukira abagabo cyangwa abagore ku mbuga nkoranyambaga kuko abahiriwe na byo ari bake cyane.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages