00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’umubyaza wagize uruhare mu ivuka rya Perezida Kenyatta

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 25 October 2018 saa 02:52
Yasuwe :

Mu buryo bwatunguye benshi, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yongeye guhura n’umubyaza wafashije Ngina Kenyatta kumwibaruka.

Muganga Fredah Kibonje na Kenyatta bahuye ku wa Gatandatu mu biro bya perezida biherereye Kakamega, nyuma y’ibirori by’umunsi w’intwari byahizihirijwe.

Kibonje ubu ufite imyaka 79, ubwo Kenyatta yavukaga yari umuforomokazi ku Bitaro bya Aga Khan, hari ku wa 26 Ukwakira 1961.

Ikinyamakuru The Star cyatangaje ko uwo muganga yiboneye n’amaso Ngina ari kumwe n’umugabo we Perezida Jomo Kenyatta na Visi Perezida Jeramogi Oginga Odinga wari wabaherekeje kwa muganga.

Fredah kuri ubu ufite abana barindwi n’abuzukuru 16 ni we wakiriye umugore wa Perezida ukubirijwe n’ibise ubwo yari akiva mu cyuma kizamura abantu mu magorofa, akabasanga muri etaje ya gatatu mu nzu y’ababyeyi.

Mu magambo ye Kibonje agira ati “Nari nciye bugufi, ariko birumvikana mfite n’igihunga nyuma y’aho menyeye ko uwo mubyeyi yari umugore wa Perezida Kenyatta, ariko cyane cyane nabaye nk’uwikanze mbimenyesherejwe n’abanyoboraga.”

Uyu mubyaza kandi yasobanuye ukuntu Uhuru yavutse ahagana saa cyenda z’amanywa, akibuka kandi ko muri icyo gihe Jomo Kenyatta na Jeramogi Oginga Odinga bari bibereye mu mpaka z’urudaca kuri politiki ariko ngo bavuga gahoro.

Shibonje ati “Umubyeyi nitagaho yibarutse umuhungu. Nasabwe n’ibyishimo igihe namwakiraga akimara kuvuka. Naramugenye nk’uko bigenda mu kazi ko kubyaza mbere y’uko mushyikiriza mama we, hasigara gukomeza kumwitaho bijyanye n’umurimo wacu nk’ababyaza.”

Kuva ubwo Shibonje ngo ntiyongeye guca iryera Uhuru Kenyatta yewe habe n’umwe wo mu muryango wa Kenyatta bongeye kubonana amaso ku maso.

Shibonje yakomeje avuga ko igihe cyose yabonaga Uhuru Kenyatta kuri Televiziyo yahitaga yumva ibyo bihe bigarutse, nk’umubyeyi agahorana icyizere ko umunsi umwe azagira amahirwe bakongera bakabonana, bakaramukanya.

Uyu muganga yavutse mu 1939 ahitwa Ebusikholo mu ntara ya Kakamega. Yabonye impamyabumenyi y’ububyaza mu Kigo cyigisha kubyaza cya Pumwani mu 1960, ndetse ahita abona kazi mu Bitaro bya Agha Khan.

Nyuma yagiye mu Bwongereza gukomeza amashuri agaruka muri Kenya mu 1970, akomereza akazi mu Bitaro by’Intara bya Kakamega, aho yafatiye ikiruhuko cy’izabukuru mu 1993.

Abajijwe icyamuteye kumva yakurikira umwuga wo kubyaza, Shibonje asobanura ko byamujemo ubwo hari nyirasenge wari witabye Imana abyara, akumva agomba kugira icyo akora muri uwo mwuga, yusanga yabaye umubyaza atyo.

Fredah Shibonje waherukaga kubona Uhuru ari agahinja, byamufashe imyaka 57 ngo yongere guhura n’uwo baherukanaga akivuka, bahura uwari uruhinja ari Perezida wa Kenya.

Perezida Kenyatta yakiriye Fredah wamufashije kuvuka, bahura ku wa Gatandatu muri Kakamega
Fredah Shibonje waherukaga kubona Uhuru ari agahinja, byamufashe imyaka 57 ngo yongere guhura n’uwo baherukanaga akivuka
Uhuru yavutse Se ari Perezida wa Kenya ndetse nawe aza gutorerwa uwo mwanya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages