00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’umuganga wagorwaga no kuvura abasinzi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 3 May 2017 saa 10:46
Yasuwe :

Gautam Das, wahoze ari umuganga mu Bwongereza, yahishuye ko abarwayi basinze ari bo bantu yumvaga atagirira impuhwe cyane ugereranyije n’abandi bitewe n’imyitwarire ibaranga.

Uyu mukambwe w’imyaka 67, uri mu kiruhuko cy ‘izabukuru, yahoze ari umuganga mukuru mu gashami k’ubuvuzi gakora ibyo gusuzuma, kubaga no kwita ku nkomere mu gihe cy’imyaka 26. Avuga ko mbere y’uko atangira ikiruhuko cye yari amaze kwita ku barwayi babarirwa mu bihumbi.

Aganira na Daily Mirror, Dr Das yahamije ko kwita ku murwayi wasinze byabaga bigoye kwihanganira ibyo yakoraga.

Yagize ati” Aba arwana, aruka mbese akanatuma dutakaza umwanya. Numvaga nta mpuhwe mbafitiye, ku buryo byagushimishaga kuvura umuntu ufite ikibazo cy’umutima kuruta kwita ku muntu w’ubwenge buke wakomeretse umutwe abitewe n’ibisindisha yanyoye.”

Uyu muganga yagarutse ku bihe byamukomereye mu mwuga, yemeza ko ibihe atazibagirwa ari ubwo umwana yitagaho yahitanwaga na kanseri yo mu magufa.

Yagize ati “Ni mu myaka 47 ishize; ndabyibuka neza nk’aho byabaye ejo. Ndacyumva ijwi rya se rinyinginga rimbwira riti ‘gira icyo wakora’ ariko nyuma yo gukora uko nshoboye kose kanseri yari yamaze gukomera cyane kuko yaje kumuhitana nyuma y’ibyumweru bibiri ntangiye kumukurikirana.”

Undi muganga w’umunyamerika, Jennifer Caudle yabwiye The Daily Beast ko abarwayi bagakwiye kujya bamenyekanisha ikibazo cy’ubuzima bafite hakiri kare kuko hari ubwo bimenyekana nta garuriro rigihari.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages