Dodsworth wanafashe amafoto y’abagore 100 agaragaza amabere yabo yatangaje ko yamenye icyo umugore n’umugabo ari cyo mu myaka mike ishize.

Uyu gafotozi mu gitabo “Bare Reality” yanditse mu 2015, yavuze ko yafotoye akanagirana ikiganiro n’abagore 100 ku byerekeye amabere yabo.

Yagize ati “Mpereye ku mukecuru w’imyaka 101 y’amavuko wari warahunze aba-Nazis kugera ku mubikira wari wariyeguriye Buddha, bose bambwije ukuri bashize amanga ku byerekeye imibiri yabo. Ryari iyerekwa ryatumye niyumvamo icyo kuba umugore ari cyo. Nyamara icyantangaje nyuma y’umushinga wo gufata amafoto numvise ntanyuzwe. Icyo nashakaga na none kwari ukumenya byimbitse abagabo. Ni izihe nkuru bari kubara?”

Laura Dodsworth yafashe icyemezo cyo gufotora ibitsina by'abagabo nyuma yo gufata amafoto 100 agaragaza amabere y'abagore
Laura Dodsworth yafashe icyemezo cyo gufotora ibitsina by'abagabo nyuma yo gufata amafoto 100 agaragaza amabere y'abagore

Dodsworth yakomeje agira ati “Ntekereza ko kwivugaho ubwacu byagira umumaro. Ni byo koko ibivugwa ku bagabo ni uko batajya birekura ngo bagaragaze ibyiyumviro byabo. Ibinyamakuru byerekeye ku bagabo bishobora kugaragaza ibyo bifashisha mu kwita ku mibiri yabo ariko ntibakunze kugaragaza ibiturutse ku ndiba z’imitima yabo. Kuva kera batojwe kwihagararaho, kuba abanyembaraga no gutuza bihagije. Numvaga igihe cyari kigeze ngo twumve ibituruka mu bagabo ubwabo.”

Mu gitabo cyitwa “Manhood: The Bare Reality”, Dodsworth avuga ko yagiranye ikiganiro ndetse akanafotora abagabo ijana bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 20 kugeza kuri 92. Bavuze bashize amanga ku mibiri yabo, ibijyanye n’ibitsina, amasano, kuba umubyeyi w’umugabo, akazi n’ibyerekeye ku buzima.

Asobanura impamvu yamuteye kwibanda ku gufotora ibice by’ibanga by’abagabo, Dodsworth yavuze ko ngo nk’uko amabere ku gitsina gore ahita abagaragaza ari na ko bimeze ko ubugabo bugaragaza igitsina gabo kandi kikaba ari igice cy’umubiri kibazanira ibyishimo.

Laura Dodsworth yagaragaje ibintu icyenda yigiye ku gufotora abagabo bambaye ubusa:

Laura Dodsworth ni gafotozi wabigize umwuga
Laura Dodsworth ni gafotozi wabigize umwuga

1. Abagabo baba bashaka gutegwa amatwi

Dodsworth avuga ko atari yizeye kubona abagabo bahagije bazemera kwirekura bakamuha amakuru yerekeye imibiri yabo nk’uko abagore babigenza. Yaje kubona ko ahubwo abagabo baba bakeneye gutegwa amatwi cyane ku buryo yatunguwe n’ukuntu bamuganirije birekuye ntacyo basigaje inyuma.

2. Abagabo baterwa ipfunwe n’ingano y’ubugabo bwabo

Ibi umuntu ashobora kumva ari ibisanzwe ariko ngo ni ikintu gitera abagabo impungenge cyane. Dodsworth yavuze umugabo yaganirije akamubwira ukuntu aterwa ipfunwe no kuba afite igitsina gabo gito nk’icy'umwana. Anavuga kandi ku wundi ngo wamaze ubuzima bwe bwose abangamiwe n’ukuntu afite ubugabo buto ngo ku buryo yumvaga iyaba afite igitsina kinini yajya yumva na we afite icyizere ko abayeho mu isi y’abagabo.

3. Abagabo ntibakunda kuvuga cyane uburyo biyumva

Dodsworth avuga ko bitandukanye n’uko we yabigenzaga kuko ngo yakundaga kuganiriza inshuti ze n’abakunzi be ku byerekeye uko yiyumva kuko ngo abagabo yaganiriye na bo batakundaga kubivugaho ahubwo babigiraga ibanga rikomeye.

Ati “ Umugabo umwe yambwiye ko adakunda kuganiriza bagenzi be ibijyanye n’amarangamutima ye ndetse n’ibindi byerekeye ubuzima bwite bwe”.

Avuga ko abagabo bakiri bato ari bo bakunda kwirekura bakaganiriza inshuti zabo byose.

4. Abagabo baba bashaka ibyishimo mu buriri

Laura Dodsworth avuga ko ngo abagabo bose babaga bashaka kumuvugisha ku byerekeranye no gushimisha abakunzi babo. Muri iki gika Laura agaragaza cyane ukuntu abagabo bumva inshingano zabo z’ibanze ari uguhaza ukwifuza kw’abakunzi babo cyane mu kubaha ibyishimo byuzuye mu gihe cyo gutera akabariro.

5. Abagabo bumva bafite amahoro iyo bakora imibonano mpuzabitsina

Umubare munini w’abagabo benshi ngo babwiye Dodsworth ko babona amahoro bakanakira umunaniro iyo bakora imibonano mpuzabitsina. Igikorwa kijya kinahabwa izina ry’ urupfu ruto kuko benshi iyo bakirimo nta kindi kintu baba bumva bagihangayikiye, bamwe ntibabura no kugera kure ngo babyite igikorwa kirimo ubumana.

6. Ababyeyi b’abagabo ni ingirakamaro

Abagabo benshi bishimira kubera abana babo ababyeyi beza, gusa hari n’abo usanga barabaswe no gukora ihohotera abandi bakabatwa no kunywa ibisindisha.

7. Ibijyanye n’uburyo bwo kwiyogoshesha

Hano abagabo ngo bakunda kwiyogoshesha kugira ngo bagaragare neza imbere y’abagore kuko bakeka ko na byo abagore babyitaho.

8. Abagabo bahura n’uburwayi mu buzima bw’imitekerereze

Dodsworth avuga ko abagabo bagira ibibazo by’uburwayi mu bijyanye n’ubuzima bw’imitekerereze aho bamwe bibaviramo kanseri abandi na bo bakiyambura ubuzima biyahuye, ku buryo ngo nko mu Bwami bw’Abongereza abagabo bagera kuri 12 bapfa biyahuye buri munsi.

9. Abagabo bagira igikundiro

Laura Dodsworth ngo yaje kubona ko abagabo bagira igikundiro cyane kuko mu bagera ku 100 yaganirije na we ubwe yari yatangiye kugenda yiyumvamo kubakunda mu buryo budasanzwe ngo bitewe n’urugwiro n’ubuntu bamugaragarije.

Igitabo “Manhood: The Bare Reality” cyasohotse mu 2015 kigaragaramo amafoto 100 y'abagabo bambaye ubusa
Igitabo “Manhood: The Bare Reality” cyasohotse mu 2015 kigaragaramo amafoto 100 y'abagabo bambaye ubusa
Laura Dodsworth yanafotoye amabere y'abagore bambaye ubusa anababaza ibyumviro byabo
Laura Dodsworth yanafotoye amabere y'abagore bambaye ubusa anababaza ibyumviro byabo

[email protected]