Mu bice bimwe na bimwe, ubukonje buri kubarirwa muri dogere Celsius -43,6, bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu myaka isaga 25 ishize.
RFI yatangaje ko kubera urubura rwuzuye ahantu henshi, hari serivisi zitakiri kuboneka cyangwa zigatinda nk’izo gutwara abantu n’ibintu.
Serivisi zijyanye no gutwara abantu harimo izahagaritswe, amaduka amwe ntari gufungurwa ndetse n’aho afunguye abantu ntibabasha kuhagera mu gihe imirimo imwe n’imwe byabaye ngombwa ko ikorerwa mu ngo hifashishijwe internet kuko imihanda yuzuyemo urubura.
Nko muri Suède, hitabajwe igisirikare ngo gifashe abaturage gukura urubura mu mihanda ndetse no gutabara imodoka zaheze mu mihanda.
Muri Denmark ho abafite ibinyabiziga basabwe kwirinda gutemberera mu Mujyi wa Aarhus ufatwa nk’uwa kabiri munini muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!