00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukonje buravuza ubuhuha i Burayi

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 5 January 2024 saa 09:01
Yasuwe :

Ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi nka Suède, Denmark na Finland byibasiwe n’ubukonje bukabije ku buryo byatangiye no kugira ingaruka ku bindi bikorwaremezo nk’imihanda n’amashanyarazi.

Mu bice bimwe na bimwe, ubukonje buri kubarirwa muri dogere Celsius -43,6, bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu myaka isaga 25 ishize.

RFI yatangaje ko kubera urubura rwuzuye ahantu henshi, hari serivisi zitakiri kuboneka cyangwa zigatinda nk’izo gutwara abantu n’ibintu.

Serivisi zijyanye no gutwara abantu harimo izahagaritswe, amaduka amwe ntari gufungurwa ndetse n’aho afunguye abantu ntibabasha kuhagera mu gihe imirimo imwe n’imwe byabaye ngombwa ko ikorerwa mu ngo hifashishijwe internet kuko imihanda yuzuyemo urubura.

Nko muri Suède, hitabajwe igisirikare ngo gifashe abaturage gukura urubura mu mihanda ndetse no gutabara imodoka zaheze mu mihanda.

Muri Denmark ho abafite ibinyabiziga basabwe kwirinda gutemberera mu Mujyi wa Aarhus ufatwa nk’uwa kabiri munini muri icyo gihugu.

Imihanda myinshi yuzuyemo urubura ku buryo ibinyabiziga bitabasha gutambuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages