Nubwo biba ari ibirori by’urukundo benshi bizihiza mu buryo butandukanye, bamwe bishobora kubatwara agatubutse.
Ubukwe ni umuhango utwara ubushobozi buri hejuru kuri buri wese haba ku bigenda ku biribwa, ibinyobwa, ahantu bikorerwa ndetse n’imitako. Ariko abatunze agatubutse n’ibyamamare bo baba bafite irari ryo kugira ubukwe buhambaye ndetse buzanasigara mu mateka.
Tugiye kurebera hamwe bumwe mu bukwe bwa mbere bwatwaye amafaranga menshi kurusha ubundi kw’Isi.
Anant Ambani na Radhika Merchant
Nk’uko byanditswe n’Ikinyamakuru ‘The Guardian’, ubukwe bwa Anant Ambani na Radhika Merchant bwatwaye agera kuri miliyoni 600$, hagendewe ku biciro by’ibirori bya mbere y’ubukwe.
Mu byahendesheje ubu bukwe harimo itaramo cya Rihanna na Justin Bieber, umutekano, ingendo z’indege zigenga hamwe no kwakira abashyitsi. Si ibyo gusa kuko buri wese witabiriye ubu bukwe yatahanye isaha yo ku kuboko ifite agaciro k’ibihumbi 200$.
Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum na Princess Salama
Ubukwe bwa Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed na Princess Salama bwabaye iminsi igera muri itatu mu 1979, butwara arenga miliyoni 137$.
Ingamiya 20 zari zambaye amabuye y’agaciro mu gihe cy’ubukwe kandi bukaba ari bwo bukiri mu gitabo cya Guinness World Record nk’ubwa mbere buhenze kurusha ubundi bwabayeho.
Princess Diana na Prince Charles
Ubukwe bwa Princess Diana na Prince Charles bwabaye mu 1981 bwahise bujya mu mateka yo kuba ubwa mbere buhambaye bw’abami n’abamikazi mu kinyejana cya 20.
Imyamabaro ya Diana yari irimo imirimbo irenga ibihumbi 10 n’imidali 27 y’ubukwe. Ibyo byose hamwe n’imyiteguro yindi byatwaye agera kuri miliyoni 110$, gusa muri icyo gihe ntibyari byemewe kubishyirwa mu gitabo cya Guinness World Records.
Vanisha Mittal na Amit Bhatia
Ubu bukwe bwa Vanisha Mittal na Amit Bhatia bwanditswe mu gitabo cya Guinness World Records, bukaba bwarabereye i Versailles mu Bufaransa mu gihe cy;iminsi itandatu mu 2004.
Arenga miliyoni 55$ yagendeye kuri ubu bukwe gusa muri icyo gihe ntabwo byashidikanywaho kuko se wa Vanisha yari we muntu wa gatatu utunze agatubutse ku Isi.
Prince William na Kate Middleton
Ubukwe bwa Prince William na Kate Middleton bwabaye mu 2011, bubera i Westminster Abbey mu mujyi wa Londres. Bwari bumwe mu bukwe buhenze cyane kuko bwatwaye hafi miliyoni $34.
Kate Middleton yari yambaye ikanzu y’umwenda wa Alexander McQueen kandi ubukwe bwakurikiranywe n’abantu miliyoni nyinshi ku Isi yose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!