Utu tumenyetso dukunze gukoreshwa mu biganiro by’abantu bisanzwe, byaba ibya WhatsApp, Facebook, Instagram, Twitter n’ahandi. Gusa bamwe bavuga ko bidakwiriye ko twakoreshwa mu butumwa bwo kuri Email bukoreshwa kenshi mu kazi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Sage Journals bwagaragaje ko umuntu usoma ubutumwa yandikiwe n’undi bakorana burimo emoji, biba bigaragaza ko uwo muntu adashoboye cyangwa bikamusiga indi sura itari nziza.
Twirengagije ibyagaragajwe n’ubwo bushashatsi, ikinyamakuru Ladder kivuga ko umuntu ashobora gukoresha emojis mu butumwa bwa email mu buryo bwiza, bigatanga isura nziza aho kugira ngo bimugaragaze nku muntu utazi ibyo akora.
Emojis zikoreshwa muri email ntizigomba gukoreshwa mu butumwa bwose. Dore bumwe mu butumwa ushobora kuzishyiramo bigasiga akanyamuneza mu maso y’uwo wandikiye.
Iyo wakira umukozi mushya mu kazi
Bimenyerewe ko iyo haje umukozi mushya mu kazi, ahabwa email imwakira. Uwo muntu aba agomba kwiga uko abandi bakozi asanze babaho ndetse akagerageza no kwisanisha nabo. Ibintu bikunze kugora benshi.
CNBC ivuga ko gukoresha emoji imwenyura ku musozo wa email iha ikaze umukozi mushya bituma yumva abo asanze ari inshuti ze, akisanga mu bandi ndetse bikamuremamo icyizere.
Mu gihe habaye ubushyamirane mu kazi
Ni ibisanzwe ko mu kazi abantu bashobora gushwana mu gihe batumvikanye ku bintu runaka cyangwa se bafite akazi kenshi barwana no kukarangiza ku gihe. Ibyo bishobora gutuma abantu batakaza umwanya munini batongana bigatuma n’ibyo bari gukora bitarangirira igihe.
Kwandikira umuntu mukorana email irimo emoji ziseka, zimwenyura cyangwa zigaragaza ibyishimo, bishobora kugabanya ‘stress’ mu kazi. Kuko kenshi zigaragaza ibyiyumvo byacu kuruta uko amagambo yonyine yabikora.
Kumenya uwo ugomba kuyandikira n’uwo utagomba kuyiha
Abantu mukorana akenshi si ko bose ubisanzuraho, hari ababa ari inshuti zawe za hafi ndetse n’abandi muvugana muhujwe n’akazi gusa.
Kuri ba bandi b’inshuti zawe muvugana kenshi no ku mpamvu zitari iz’akazi, ushobora kubandikira email zirimo emoji, mutera ‘blague’ zerekeye akazi cyangwa se ubabaza igihe mushobora kujya gufata amafunguro ya saa sita.
Gukoresha emojis woherereza ubutumwa bwa email ku mukoresha wawe si igitekerezo cyiza. Gusa ushobora kuzikoresha bitewe n’imibanire yawe nawe, kuko abantu ntibabana kimwe.
Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na Adobe bwagaragaje ko abantu 61% bakoresha emojis mu kazi kabo ka buri munsi. 78% bavuga ko byongera umwuka mwiza mu kazi.
Muri make gukoresha emojis mu butumwa bwa email birakwiye ariko ukabanza ukamenya icyo ugiye kwandika n’uwo ucyandikiye kugira ngo ibyo wafataga nk’ibigaragaza ibyiyumvo byawe bitakwerekana nk’umuntu utazi ibyo akora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!