Nk’uko Patti Wood, umuhanga mu myitwarire ya muntu n’imvugo z’amarenga yabitangarije urubuga Redbook, habaho ubwoko bune bugaragaza imyitwarire ya muntu, buri bwoko bugira uburyo bwihariye bukoramo buri kintu n’iyo cyaba gito.
Akomeza agira ati ”Ibyo dukora byose, uko tubikora kose bifite icyo bivuga kuri twe, nta mpamvu n’imwe rero imyambaro y’imbere itaba iri muri ibyo.”
Niba wajyaga wambara isutiye uko wiboneye, ubutaha uzabanze ubitekerezeho neza kuko uko uyifunga bishobora gusobanura kimwe muri ibi bikurikira:
Gufungira isutiye mu mugongo:
Ufite isutiye ifungirwa mu mugongo, ukayifunga neza wamaze kuyambara. Ibi bisobanuye ko ukunda gukurikiza umuco (tradition), ndetse ko ukunda gukora ikintu uko wacyigishijwe, ushobora kuba warabibonye ku mubyeyi wawe cyangwa inshuti zawe.
Ibi kandi binagaragaza ko ukunda kuba hamwe n’inshuti zawe no mu kujya kugura imyambaro y’imbere, ikindi ni uko umuntu wese wifuza kugura imyenda y’imbere myiza ari wowe yakwitabaza.
Gufungira isutiye imbere, ukayihindukiza nyuma
Ibi byerekana ko uha agaciro uko ugaragara mu maso y’abantu kuko uba udashobora gusohoka mu nzu igihe cyose utizeye neza ko isutiye yawe ifunze neza ndetse n’imishumi imeze neza.
Binagaragaza ko iteka uba ushaka kwisanisha n’ibihe ugezemo. Umuntu umeze gutya kandi kenshi aba afite ubwoko butandukanye bw’imyenda y’imbere ndetse ntatinda cyane ku mabara.
Ugira amasutiye afungirwa imbere:
Ibi bigaragaza ko uri wa muntu wifuza gutunganya gahunda ze, nta mpamvu yo kugira ngo umuntu akubone urwana no gufunga isutiye utanareba aho uyifungira.
Binagaragaza ko ukunda ibikorwa byihuse kandi bifite akamaro, ntukunda kwirirwa mu maduka aho bagurira imyenda y’imbere kandi ufata icyemezo vuba. Nturi wa muntu ushobora gufata umwanya ahitamo ibyo ashaka kugura (Wish List) kuri Internet.
Gufunga isutiye hanyuma ukabona kuyambara:
Ibi bigaragaza ko ukunda ko ikintu gikorwa neza, byerekana ko wifuza ko isutiye yawe iba ifunze neza ku buryo itaza kukubangamira.
Bigaragaza na none ko ukunda kugura imyenda y’imbere uri wenyine ndetse ukumvira inama z’abacuruzi.
Kuri wowe icy’ingenzi si imirimbo ahubwo ni uguhitamo ikintu gikoranywe ubushishozi kandi cyizewe.



















TANGA IGITEKEREZO