Zimwe mu mpamvu zituma abageze mu kigero cy’imyaka 50 bananirwa no kugabanya ibiro byabo mu buryo bworoshye nk’uko esquire.com ibigaragaza, harimo kuba baba batakibona umwanya wo gukina imikino runaka, kumara igihe kinini bicaye mu kazi kabo, kudafata umwanya wo kwita ku mibiri yabo n’ibindi.
Katherine L Tucker, umwarimu muri Kaminuza ya Massachusetts-Lowell mu ishami ry’ibijyanye n’imirire, avuga ko uko imyaka y’umuntu yicuma ari ko urwungano ngogozi rwe rugenda rutakaza umuvuduko wo kugogora ibyo umuntu yariye ku buryo ibyo ubwabyo bishobora kumukururira umubyibuho ukabije.
Nubwo bimeze bityo ariko hari uburyo bugaragazwa n’inzobere mu by’ubuzima, bwagufasha kugabanya ibiro byawe igihe ubyifuje, kabone n’ubwo waba urengeje imyaka 50.
Kwihata imbuto n’imboga ku bwinshi
Kugira ngo ubashe kugabanya ibiro byawe bigusaba kwinjiza imyunyungugu mike mu mubiri wawe ugereranyije n’iyo usohora ariko aho gutinda cyane ku ndyo runaka ukwiye kugabanya. Ni byiza cyane gushyira imbaraga no kwita cyane ku ndyo ukwiye kongera kugira ngo igufashe guhashya ibigutera gukomeza kongera ibiro.
Ku isonga ugirwa inama yo kwihata imboga n’imbuto niba koko wifuza kugabanya ibiro nk’uko bishimangirwa n’ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Havard buvuga ko kwihata inkeri, soya, pomme, amakomamanga, imitini na chou-fleur ari urufunguzo rugufasha kugabanya isukari n’imyunyungugu myinshi mu mubiri kandi bikanaba ifunguro ryuje vitamin zikenewe mu mibiri y’abagana mu zabukuru.
Kurya ibinyamisogwe
Indyo iriho ibinyamisogwe igaragazwa nk’inzira nziza ifasha umuntu uri hejuru y’imyaka 50 gufata umubiri we neza aho nk’ubushakashatsi bwakorewe muri Canada bwagaragaje ko kurya ibishyimbo kuri buri funguro byatanze umusaruro wo kugabanuka kw’ibiro, aho mu gihe cy’ibyumweru bitandatu bibanza, abakoreweho iri gerageza bahise bagaragaza gutakaza hafi ikilo cyose ku byo bari basanganywe.
Imenyereze kwipima ibiro
Mu gihe umaze kugeza ku myaka 50 ugirwa inama yo kujya ku munzani mu buryo buhoraho ku buryo bibaye byiza wabikora buri gitondo mbere yo kujya muri gahunda z’umunsi. Katherine avuga ko mu gihe ubyutse ugasanga hari n’amagarama make yiyongereye ku biro wari usanganwe, ukwiye guhita ufatirana mu ngamba zigufasha kugabanya kuko bishoboka vuba kurusha kurindira ko utangira kurwana nabyo ari uko ubonye byabaye byinshi.
[[Ita ku mirire yawe unahagarike kunywa isukari
Bettina Mittendorfer, umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi rya Kaminuza ya Washington, avuga ko niba wifuza kugabanya ibiro ugomba kwita ku mirire yawe ukarya utuje witonze utameze nk’ucuranwa cyangwa ngo urye ufite ibindi bintu ukurikiye nk’inama cyangwa se ngo ufate ifunguro ryawe ureba televiziyo kuko ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Obesity bwagaragaje ko nabyo biri mu byongera umubyibuho.
Mu gihe kandi wifuza kugabanya ibiro cyangwa se udashaka ko ibyo ufite birushaho kuba byinshi, ugirwa inama yo guhagarika ibyo kurya n’ibyo kunywa bikungahaye cyane ku isukari.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Australia bwagaragaje ko iyo umuntu ahagaritse kunywa fanta cyangwa se ibindi binyobwa byiganjemo isukari nka jus, bimufasha gutakaza ibiro bye vuba ugereranyije n’ababyihata.
Hatangwa inama ko aho kugira ngo umuntu anywe imitobe cyangwa se fanta, akwiye ahubwo kurya imbuto zitunganywamo ibyo binyobwa atarinze gutekereza ko bijyanwa mu nganda.
Kora imyitozo ngororamubiri itandukanye
Ubushakashatsi bwo muri Kaminuza ya Illinois bwahishuye ko ushobora kuba ukora umwitozo umwe runaka ariko ukabona ntugufasha kugabanya ibiro, iyo ugerageje kongeramo indi myitozo kandi ukabikora iminota 30 nibura inshuro eshatu mu cyumweru, bigufasha kugabanya ibiro byawe kandi bikanakomeza imikaya yawe.
Ibi kandi byanagaragaje umusaruro mwiza mu guhashya indwara y’umuvuduko w’amaraso n’iy’umutima nazo zitoroheye benshi muri iki gihe.
Abantu bashaka kugabanya ibiro kandi bagirwa inama yo gusa n’abiyiriza cyangwa se bakabwiraza birinda kurya buri gihe cyose baboneye ibyo kurya. Nubwo ibi byumvikana nk’ibigoye ariko hatangwa inama ko ku bifuza kugabanya ibiro nibura hagati y’ifunguro n’irindi hakwiye kubamo amasaha umunani byaba byiza akagera no kuri 12 kuko byagaragaje umusaruro ku babibashije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!