Icyakora bitewe n’uko izi nkweto zihenze, hari ubwo usanga umuntu ashobora kutagira ubushobozi bwo kuzigondera, nubwo ashobora kuba azifuza cyane.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku buryo ushobora gukoresha ibikoresho biboneka mu buryo bworoshye ku buryo wakwikorera izi nkweto ukambara ukaberwa.
Ikintu cy’ingenzi ni ukubanza kumenya inkweto ugiye gukoresha. Biba byiza gukoresha inkweto isanzwe ifite talon ndende (high heels), kuko n’ubundi inkweto ndende zinakunze kuba zifite talon ndende.
Iyo umaze guhitamo inkweto, ikindi kintu cy’ingenzi ni uguhitamo icyo uri bukoreshe mu gukora inkweto ndende. Iki gishobora kuba umwenda cyangwa igitambaro wihitiyemo, gishobora kuba ari gishya wiguriye bitewe n’amabara ushaka ko inkweto yawe izaba ifite.
Iyo umaze kubihitamo, wiyegereza ibindi bikoresho bikenerwa, birimo umukasi ndetse na ‘core’ yo gufatisha. Iyo umaze kubyiyegereza, ujya kuri cya gitambaro cyangwa umwenda wahisemo gukoresha, ushobora no kuba ‘jean’ (ikoboyi), ubundi ukawukata ukurikije aho ushaka ko inkweto yawe igera.
Nk’urugero, niba ushaka ko inkweto yawe igera munsi y’amavi, ubwo uwo mwenda ukwiriye kugera munsi y’amavi, wakwifuza ko inkweto yawe igera hejuru y’amavi, ubwo n’uwo mwenda bikaba uko.
Ikindi witabo mu gihe cyo gukata umwenda, ni uko uwukata uwuturukije aho urukweto uri bukoreshe rutereye, aho kuba aho ikirenge cyawe gitereye. Wibuke ko umwenda uba uri gutaka uba uzashyirwa ku rukweto, ari nayo mpamvu uwukata ushingiye aho urukweto rugarukira iyo urwambaye, ukageza aho wifuza kuwugeza ku kaguru kawe.
Iyo urangije gutaka, uraringaniza neza. Kuri iki cyiciro, uba ufata umwenda ukawiyegereza neza, ukareba ko ureshya n’uko ubyifuza, ukaringaniza n’urukweto uko ubyifuza, ku buryo mu gihe cyo gukora urukweto, utari buze kwibeshya.
Iyo usanze ibintu byose bimeze neza, utangira icyiciro gikomeye muri byose, ari cyo cyo gushyira umwenda wakase ku rukweto. Ibi bikorwa hifashishijwe core, ariko bigasaba ubwitonzi bukomeye cyane mu rwego rwo kwirinda kwibeshya.
Ugenda ufata umwenda ukawushyira ku rukweto washyizeho core ku buryo umwenda ufata neza kandi urambuye, iyo bitagenze gutyo, urukweto ruba rutameze neza ku buryo no kurwambara cyangwa kurugenderamo bishobora kugorana.
Iki cyiciro cyo gushyira umwenda ku rukweto hifashishijwe core iyo kirangiye, wongera kugenzura neza urukweto rwose rwuzuye, aho rutameze neza ugakata ibirengaho kugera ubwo ruringaniye neza, ku buryo ushobora gutangira kurwambara.
Ubu buryo buroroshye cyane kandi burahendutse, icyongeyeho bukaba bushobora gukoreshwa ku nkweto cyangwa se imyenda warambiwe cyangwa ishaje, ku buryo ushobora kubyongerera akamaro kabyo kandi mu buryo bworoshye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!