Uyu muganga abinyujije ku rubuga rwa Tiktok, yavuze ko iki kizamini cyitwa “thumb-palm test”, ushobora kucyikorera ufashe ikiganza cyawe ukagerageza guhina igikumwe uganisha aho ikiganza kirangirira.
Asobanura ko iyo igikumwe kigera ku mpera z’ikiganza cyawe haba hari ibyago byinshi byo kuba ufite uburwayi bwa aortic aneurysm.
Yagize ati “Niba igikumwe cyawe kirenga ikiganza cyawe, bivuze ko imitsi yawe(Connective tissues) ikweduka cyane, bivuze ko n’imitsi iva ku mutima yawe ari uko bimeze ndetse hari ibyago byinshi ko ishobora kubyimba.”
Aortic aneurysm ni uburwayi bw’umutima butera imitsi ivana amaraso ku mutima kubyimba cyangwa igaturika, ibishobora guhitana umuntu.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2021 bugaragaza ko 60% by’abarwaye indwara aortic aneurysm baba barakoze iki kizamini ibikumwe byabo bikarenga ibiganza.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko nibura mu Bwongereza abantu ibuhumbi bitanu bapfa buri mwaka basize ubu burwayi.
Ubu burwayi ntibukunze kwerekana ibimenyetso gusa ubonye ufite ibimenyetso birimo kubyimba umutwe, ijosi cyangwa amaboko, guhumeka nabi ndetse no gukorora ugacira amaraso ukwiye kwihutira kujya kwa muganga kuko haba hari ibyago by’uko waba ufite ubu burwayi.
Ku bakoze iki kizami bagasanga igikumwe kirenga ikiganza, Whittington yabamaze impungenge avuga ko gukora iki kizamini bidahita bigaragaza ko ufite iyi ndwara, gusa ukwiye kujya kwisuzumisha hakiri kare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!