Kuri iki kintu cyo kuba umwe yasoma ubutumwa bwandikiwe uwo bashakanye cyangwa uwo bakundana cyangwa se ubwo we yandikiye abandi, bamwe bemeza ko ari ibintu byiza abandi bakavuga ko ari bibi.
Gusa abashakashatsi bo mu Kigo cy’Abongereza gikora ubushakashatsi hifashishijwe internet cyitwa ‘OnePoll’, bagaragaje ko hafi abantu 40% basoma ubutumwa bw’ibanga bw’inshuti zabo cyangwa abo bashakanye mu rwego kugenzura ko ari indahemuka.
Inkuru y’urubuga elcrema, igaragaza ko ubwo bushakashatsi bwerekanye ko 38% y’abantu bari hagati y’imyaka 18 na 24 bagenzura ubutumwa bw’abakunzi babo haba muri telefoni, imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bwose bw’itumanaho bukoreshwa na nyir’ubwite gusa. Mu barengeje imyaka 55 ho usanga icyo gikorwa kiri ku kigero cya 11%.
Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko usanga umuntu umwe mu bantu 10 adaterwa isoni no guhamagara nimero yabonye muri telefoni y’uwo bashakanye ngo amwihanize ku isano yaba arimo kugirana n’umugore we cyangwa n’umugabo we.
Bwasanze kandi 6% by’abashakanye baragerageje uburyo bwo guhindura imyirondoro yabo bakagirana ubucuti nabo bashakanye ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo barebe koko niba ari abo kwizerwa.
Igitangaje ni uko ubwo bushakashatsi bwasanze abagabo aribo bo bizerwa kurenza abagore.




Ibitekerezo 0