Mu magambo make, wabwiwe ko uriho kubera ko intanga waturutsemo yarushije izindi umuvuduko, mbese wari umeze nk’utsinze isiganwa.
Ubushakashatsi bushya bwasohotse muri Journal of Proceedings of the Royal Society B, bwerekanye ko igi ry’umugore ubwaryo ari ryo ryihitiramo intanga iribangurira.
Abashakashatsi bo muri Stockholm University na Manchester University bavuga ko igi risohora ibinyabutabire bya follicular fluids bikurura intanga ngabo ihuje n’imiterere ryifuza.
Muri ubu bushakashatsi, bafashe amagi y’abagore batandukanye n’intanga ngabo maze bagenzura uko ayo magi ahitamo intanga ngabo.
Iyo intanga ngabo zigeze mu mubiri w’umugore, ziba zigomba kwihuta kugira ngo ziticwa n’ubwirinzi bw’umubiri. Nubwo intanga nyinshi zipfa zitaragera ku igi ry’umugore, izibashije kugerayo ziragenda zikarwana no gucengera mu igi imbere.
Iryo gi riba ririnzwe n’igice cyitwa zona pellucida. Icyo gice ni cyo gifata intanga kikazisuzuma maze kikagenzura niba harimo intanga yujuje ibyo igi rikeneye kugira ngo rizavemo umwana ufite imiterere ihuje n’uko umubiri w’umugore wifuza.
Intanga ngabo ntiziba zishobora gucengera ngo zinjire mu igi ubwazo. Iyo igi ribonye intanga ihuje n’uko rishaka, ririfungura ubwaryo rikayireka ikinjira. Ubwo rero ntiwatsinze isiganwa, ahubwo waratoranyijwe.
Icyatangaje aba bashakashatsi ni uko igi ry’umugore rishobora guhitamo intanga z’umugabo umwe ariko rikanga iz’undi. Ibyo byaberetse ko hari abantu bashobora kuba babura urubyaro kandi bombi bafite ubushobozi bwo kubyara ahubwo umubiri w’umugore ukaba udahitamo intanga z’umugabo ahubwo ukazica.
Professor Daniel Brison, wari uhagarariye ubu bushakashatsi, yavuze ko ubu buvumbuzi ari intambwe ikomeye mu kwiga uko bafasha imiryango yabuze urubyaro.






Ibitekerezo 0