00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ibishya ku byerekeye kubyara umuhungu cyangwa umukobwa

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 21 July 2025 saa 08:36
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko amahirwe yo kubyara umukobwa cyangwa umuhungu, atangana nk’uko abantu bajya babitekereza, ahubwo biterwa n’imyaka umugore afite.

Ababukoze basuzumye amakuru y’abagore barenga 58.000 bari barabyaye abana babiri. Intego yari ukureba niba koko amahirwe yo kubyara umukobwa cyangwa umuhungu ahindagurika bitewe n’ibihe rukana cyangwa imiterere y’umugore.

Ayo bakusanyije harimo kureba uburebure, ibiro, ibara ry’imisatsi, ubwoko bw’amaraso, inkomoko ye, kureba amasaha aryamira, igihe yagiriye mu mihango bwa mbere n’imyaka yabyariyeho bwa mbere.

Imyaka umugore yabyariyeho bwa mbere niyo yonyine yagaragaje ko igira uruhare ku gitsina cy’abana abyara.

Abagore babyaye bwa mbere bafite imyaka irenze 28, bagaragaje amahirwe angana na 43% yo kubyara abana bose b’igitsina kimwe, na ho ababyaye bwa mbere bafite imyaka iri munsi ya 23, bo bari bafite 34% yo kugira abana bose b’igitsina kimwe.

Ibi bivuze ko uko umugore akura ariko amahirwe yo kubyara ibitsina byombi agenda agabanyuka akisanga yabyaye abakobwa gusa cyangwa abahungu gusa.

Impamvu nyamukuru ibitera ntabwo yari yamenyekana gusa abashakashatsi batekereza ko bishobora guterwa n’impinduka ziba mu mubiri w’umugore uko imyaka igenda yiyongera.

Zimwe mu mpinduka z’umubiri ziba ku mugore uko agenda akura zikaba zagira uruhare mu gutuma abyara abana b’igitsina kimwe, ni uko hagati y’igihe cyo gusama no kujya mu mihango haba harimo igihe gito, bikaba bifasha intanga zirema igitsina gabo kuguma zimeze neza.

Ikindi ni uko hari abagore basaza bakagira impinduka zo kugira acide nyinshi mu gitsina, bikaba bifasha intanga zirema igitsina gore kuguma zimeze neza.

Abashakashatsi bavuga ko ibi byose bishobora kugira uruhare mu kugena igitsina cy’umwana, gusa bavuze ko batabyemeza neza 100% bityo ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse.

Banatanze inama ku miryango ifite abana babiri cyangwa barengaho b’igitsina kimwe ko batakomeza kubyara bashaka uw’ikindi gitsina kuko biba bigoranye bitewe n’imyaka umugore afite.

Imyaka y'umugore ishobora gutuma abyara abana b'igitsina kimwe gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages