Ni ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru British Medical Journal, buvuga ko abantu bafite ibiro byinshi bashobora kubigabanya vuba cyane iyo bakoresheje izo nshinge kuko hafi kimwe cya gatanu cy’ibiro byabo bihita bigabanyuka mu gihe gito.
Ubushakashatsi bugaragaza ko nubwo ubwo buryo bufasha kugabanya ibiro mu buryo bworoshye, iyo abantu bahagaritse izo nshinge ibilo byiyongera amagarama 800 buri kwezi. Ibi bivuze ko basubira ku bilo bari bafite mbere mu gihe cy’umwaka n’igice.
Dr. Susan Jebb, umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Oxford, yagize ati “Abantu bagura izi nshinge bagomba kumenya ko hari ibyago byinshi byo kongera ibilo vuba cyane iyo barekeye kuzikoresha.”
Yongeyeho ko ibyavuye mu igeragezwa byerekanye ko hakenewe ubushakashatsi burambuye ku ngaruka z’igihe kirekire z’izi nshinge.
Abantu bagabanya ibilo binyuze mu mafunguro n’imyitozo batakaza ibilo bike ugereranyije n’abakoresha inshinge, ariko nyuma bongera ibilo buhoro ku buryo hashobora kwiyongeraho amagarama 100 ku kwezi iyo babihagaritse.
Dr Adam Collins, inzobere mu mirire muri Kaminuza ya Surrey, avuga ko uburyo inshinge zikora mu bwonko no mu mubiri bushobora gusobanura impamvu kongera ibiro byiyongera cyane iyo umuntu azihagaritse.
Prof Naveed Sattar wo muri Kaminuza ya Glasgow, yagize ati” Birashoboka ko kuba umuntu afite ibilo bike mu gihe cy’imyaka itatu kubera izi nshinge byamufasha kugabanya kwangirika kw’imikaya, umutima cyangwa impyiko. Ariko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo ibi bisuzumwe neza."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!