00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ibyago ku bakoresha ingufu nyinshi bihagarika

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 16 August 2025 saa 07:57
Yasuwe :

Hari abantu bajya mu bwiherero bitewe n’uburyo yumva yakubwe cyangwa se ari kwihuta, agashaka uko yihagarika vuba ngo aruhuke cyangwa akomeze ibyo yari arimo, bigatuma ahatiriza kwihagarika, ariko abahanga mu bijyanye n’imiyoboro y’inkari bagaragaza ko ibyo ari bibi cyane.

Abahanga bavuga ko ubusanzwe kwihagarika ari igikorwa cyikora mu gihe ubwonko wabwemereye ko uri ahantu ushobora kuba wakwihagarika, ibisigaye bikaba umurimo wabwo wo kohereza amakuru ku ruhago, bukoroshya imikaya iri mu nzira inkari zicamo, ubundi zikabona gusohoka.

Iyo umaze kwihagarika na bwo ubwonko bwongera gufunga izo nzira kugira ngo niba hari na nke zasigaye mu ruhago, zigumemo zirindiriye ikindi gihe ziza gusokera kuko zisohotse ntizigere hanze zishobora guteza indwara mu myanya zagiye zigwaho.

Dr. Piet Hoebeke uzobereye mu kuvura indwara zibasira imiyoboro y’inkari (urologist) yavuze ko iyo bitagenda gutyo uba ukwiye kugana muganga.

Yagize ati “Kwihagarika bikwiye kuba igikorwa cyikora ku buryo wumva uruhago rwawe rusigayemo ubusa, niba atari uko bimeze uba ukwiye kujya kwa muganga.”

Dr Hoebeke asobanura ko iyo uhatirije ngo uruhago rwawe rusohore inkari vuba bishobora kwangiza ya nzira bicamo kugira ngo inkari zisohoke ku buryo bishobora kurangira uruhago rwibagiwe imikorere yarwo isanzwe bikajya bisaba ko uhatiriza buri gihe.

Ati “Iyo ukunda kubikora bitera uruhago ubunebwe, kugeza igihe noneho rutagikora ubwarwo ahubwo bisaba ko uruhatiriza, mbese rwaribagiwe uko rwikoresha.”

Uyu muganga asaba ko umuntu ugiye kwihagarika yajya yitonda agaha uruhago umwanya uhagije rugakora akazi rushinzwe kuko ari byo bizarurinda kwangirika.

Abakoresha ingufu nyinshi igihe bari mu bwiherero baburiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages