Ubusanzwe ibyishimo byo ku ndunduro mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina biherekezwa no kuniha. Ariko se kuniha byaba bisobanuye neza neza kunyurwa cyangwa kwishima? Ntabwo ari ko bimeze hagendewe ku byavuye mu bushakashatsi bw’Abongereza.
Bamwe mu bagore baba babikora ku zindi mpamvu nk’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Central Lancshire babigaragaje.
Ubushakashatsi bwabo bwakorewe ku bagore 71 bari hagati y’imyaka 18 na 48.
Ibibazo abo bagore babajijwe byaganishaga ku byishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’uburyo bukoreshwa kugira ngo babigereho.
Ibisubizo byerekanye ko 87% by’ababajijwe baniha ku bwo gutera akanyabugabo uwo basangiye igikorwa no gutuma yumva amerewe neza. Abagera kuri 66% bavuze ko baniha kugira ngo bafashe bagenzi babo kurangiza neza kandi ko bibafasha [abagore] kwirukana umubabaro cyangwa umunaniro.
Ku rundi ruhande abagabo bo bahitamo gutuza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Ronald Levant wahoze ari perezida w’ihuriro ry’Abanyamerika b’abahanga mu by’imitekerereze akaba umushakashatsi ku by’imyitwarire y’ab’igitsina gabo, yavuze ko ibyo bifitanye isano n’uburyo umuco gakondo mu bihugu byinshi ukumira ab’igitsina gabo kugaragaza amarangamutima yabo.
Ati “ Abagabo bamwe uhereye mu bwana bwabo bigishwa ko mu gihe barakaye, batagomba kurira.”
Ibyo ngo bikomeza kubakurikirana no mu myaka y’ubukure no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!