Inyamaswa zo mu bwoko bwa Limusaurus zabayeho mu myaka miliyoni 160 ishize zakoreweho ubushakashatsi, bwerekanye ko ikimara guturagwa yari ifite amenyo mato ariko atyaye cyane. Uko yagendaga ikura ariko niko amenyo yayo yagendaga akuka ku buryo yaje gusigarana umunwa umeze nk’usongoye.
Aba bahanga bavuga ko nyuma yo gusuzuma ibikanka bya dinosaur 19 zavumbuwe mu ntara ya Xinjiang mu Bushinwa, basanze Limusaurus zaratangiye zirya inyama ariko kubera gukuka amenyo zigeraho zitangira kurya ibyatsi.
Prof James Clark wo muri Kaminuza ya George Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko uko Limusaurus zagendaga zikura ariko zahinduraga ibyo zirya; aho zatangiraga zirya udukoko duto tuguruka (insects) nyuma zigatungwa n’ibyatsi.
Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko inyoni zigaragara ubu zituruka kuri Limusaurus.
Irindi sano hagati ya Limusaurus n’inyoni kandi ryagaragaye ku ntoki aho byose bidafite urutoki rwa mbere n’urwa gatanu nk’uko bimeze ku bantu.
Inyoni zatangiye kubaho mu myaka miliyoni 150 ishize, zagiye zikomoka kuri dinosaur, ndetse zimwe muri zo zari zifite amenyo.
Inyoni za nyuma zizwiho kugira amenyo zarimbukanye na dinosaur mu myaka miliyoni 66 ishize.


















TANGA IGITEKEREZO