Itsinda ry’abashakashatsi bayobowe na Dr Sam Parnia wo muri kaminuza ya Southampton mu Bwongereza ryagaragaje ko nyuma y’urupfu hari ubundi buzima kandi igikorwa cyo gupfa kiba mu minota itatu .
Ikinyamakuru Le Point kivuga ko ubu bushakshatsi ari bwo bwa mbere bwimbitse kandi bukomeye mu mateka ya siyansi.
Aba bashakashatsi babajije abarwayi 2000 barembye bikagera aho umutima uhagarara ariko bagatabarwa ku munota wa nyuma.
39% bavuze ko bumvise bageze mu yindi Si mu gihe umutima wabaga wahagaze , 16% bavuga ko bumvaga bafite bwoba budasanzwe 9% bavuga ko bumvaga bapfuye naho 2% bavuga ko batibuka uko byari bimeze.
Dr Sam Parnia yemeza ko ibyo ari ikimenyetso cy’uko abo barwayi babaga bageze mu bundi buzima bwa nyuma y’urupfu.
Ati” Ubusanzwe tuzi ko ubwonko budashobora gukora iyo umutima wahagaze , ariko abarwayi twabajije batubwiye ko mu minota itatu umutima wamaze guhagarara bakomeje gutekereza nubwo bumvaga bari mu yindi Si, kandi ubwonko burekeraho gukora mu masegonda atarenze 30 iyo umutima warekeye gutera.”
Akomeza avuga ko gupfa bitaba vuba nk’uko umuntu azimya itara , dore ko umutima udahita uhagarara ako kanya mu gihe ibihaha n’ubwonko byo biba bitagikora. Ibi akaba aribyo bita guhagarara k’umutima, hatabayeho impinduka ngo umuntu ahembuke akaba aribwo byitwa urupfu.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi birahindura byinshi mu mateka ya siyansi kuko kugeza ubu abaganga bafataga ubuhamya bw’abantu bavuga ko bapfuye bakazuka bemeza ko hari ubundi buzima nyuma y’ubu turimo nk’ibihuha cyangwa inzozi mbi.



















TANGA IGITEKEREZO