Amashusho yashyizwe ahagaragara n’itsinda LOLPervs agaragaza abagabo batandukanye basobanura icyo batekereza kuri kamwe mu dukoresho abagore bifashisha bari mu mihango; bitewe n’ishusho yako bamwe bemeza ko ari akantu ko guhesha umwana ibere, abandi bati ni ako gufasha umugore kunyara nk’umugabo mu gihe hari n’abavuze ari agakoresho ko gukore Cake “Keke”.
Ako gakoresho beretswe kazwi ku izina rya “Menstrual Cup” tugenekereje ni nk’agakombe ko kwifashisha mu gihe cy’imihango, mu by’ukuri ngo hashize igihe gakoreshwa ariko ubu ngo nibwo kari kumenyekana.
Gusa benshi ntibazi uko gakoreshwa gusa biroroshye kubyumva mu gihe waba uri umuntu ukunda inkuru z’ubuzima.
Aka gakombe gashyirwa mu gitsina cy’umugore ku buryo gakwiramo neza. Kambarwa amasaha 12 kugeza kuzuye imihango, ukagakuramo ukayimena, ukakoza nyuma ukagasubizamo.
Noneho ibaze abagabo batakazi bakabonye bagatangira kugakinisha kugeza bagashyize no ku munwa!!! Bagabo murajye mushishikarira kumenya byose.
Reba Video y’abatakazi



















TANGA IGITEKEREZO