00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Abongereza benshi bifuza imodoka zikoresha amashanyarazi

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 22 October 2017 saa 11:31
Yasuwe :

Iterambere rirakataje mu nzego zose z’ubuzima, kandi rirahindura imibereho y’umuntu uko bwije n’uko bucyeye. Ibintu bitandukanye birakomeza guhindurwa bikajyanishwa n’igihe mu buryo bw’ikoranabuhanga kuva ku ntebe yo mu nzu kugera ku bikoresho bihambaye nk’imodoka itwara abantu n’ibintu.

Hashingiwe ku ikusanyabitekerezo riherutse gukorwa, byagaragaye ko abarenga icya gatatu cy’abagura imodoka mu Bwongereza bifuza gutwara izifashisha umuriro w’amashanyarazi.

Abagera kuri 35% mu basubije, bavuze ko bazishimira gutwara imodoka zikoresha amashanyarazi, mu gihe 51% bo basubije ko bazahitamo gutwara imodoka zikoresha uburyo bukomatanyije; imodoka zifite moteri kandi zinakoresha umuriro w’amashanyarazi icyarimwe.

Ikinyamakuru The Independent dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth, yavuze ko hagiye gutangizwa umushinga w’itegeko rigenga imodoka zikoresha amashanyarazi hagamijwe ko ziyongera.

Urubuga rwa internet ruzobereye mu kwamamaza no gucuruza imodoka ruzwi nka CarGurus, rwakoze inyigo ku baturage 1,002 bo mu Bwongereza baguze imodoka mu myaka ibiri yashize n’abateganya kuzigura mu mezi 12 ari imbere.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashyizwe ahagaragara nyuma y’uko Umunyenganda wo mu Bwongereza, akaba nyiri Dyson Company, James Dyson, atangarije ko agiye gushora akayabo ka miliyari ebyiri z’ama-pound mu gukora imodoka zifashisha umuriro w’amashanyarazi, iya mbere ikazaba yageze hanze mu 2020.

Inyigo yagaragaje ko Umujyi wa Londres ari wo wiganjemo abaturage bishimira kuzagura imodoka zikoresha amashanyarazi kuko bagera kuri 56%, ugereranije n’abo muri Ecosse na Midlands.

Abangana na 50% mu bakoreweho iyi nyigo bavuze ko batewe urujijo na gahunda ya guverinoma yo guhagarika icuruzwa ry’imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli bitarenze umwaka wa 2040.

Komite ishinzwe iby’ihindagurika ry’ikirere yatangaje ko 60% by’imodoka nshya zigomba kuba zikoresha amashanyarazi bitarenze 2030, mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages