Ubu bushakabashatsi bwagiye hanze muri Kanama, bugaragaza ko abagore n’abagabo bakora imyitozo ngororamubiri bagira imbaraga n’ubushake mu gihe bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Umwanditsi w’iki kinyamakuru akaba n’umuganga w’inzobere mu mikorere y’urwungano rw’inkari mu bitaro bya Zuckerberg biherereye San Fransisco Dr. Benjamin Breyer, avuga ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imyitozo ngororamubiri ifite aho ihuriye n’ubuzima bw’imyororokere n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Yagize ati “Igitangaje ni uko twasanze hari isano. Imyitozo ngororamubiri cyane cyane ku bagore yatanze umusaruro”.
Breyer avuga ko abakoreweho ubushakashatsi ari abantu bari basanzwe badakora imyitozo ngororamubiri iyo ari yo yose maze batangira kubakoresha imyitozo irimo kwiruka, gutwara, igare no koga.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagabo birutse kilometero 1.5 mu minota irindwi bakabikora amasaha abiri mu cyumweru, ibibazo bari basanzwe bagira mu kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina byagabanutseho 23%.
Mu gihe abagore bo babashije gukoresha ibyo bipimo ibibazo bari basanzwe bagira bijyanye n’imyororokere cyangwa igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina byagabanutseho 30%.
Uku gukora neza kw’imyanya ndangagitsina igihe umuntu yakoze imyitozo ngororamubiri biterwa n’uko amaraso aba atembera neza mu mubiri nkuko bivugwa n’Umwarimu akaba n’umuganga mu bijyanye n’imikorere y’imyanya ndangagitsina Laura Berman.
Ati “Buri kintu cyose gifasha urwungano rw’amaraso gifasha n’ubushobozi bw’imyanya ndangagitsina, uko amaraso atembera neza niko ugira n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buza”.
Breyer avuga ko hagendewe kuri ubu bushakashatsi bitavuga ko imyitozo ngororamubiri ihindura 100% imikorere y’imyanya ndangagitsina ndetse n’ibijyanye no gutera akabariro kuko hari ibindi bishobora kubigiramo uruhare nko kugira umwanya uhagije wo kuruhuka n’uburyo umuntu abanye n’uwo bashakanye.



















TANGA IGITEKEREZO