Bagaragaje ko umurwayi w’ibicurane aba afite umuriro mwinshi ndetse n’abasirikare b’umubiri bazwi nk’insoro zera (globules blancs) benshi kuruta ab’umurwayi wa Coronavirus.
Nyuma y’uko hagaragaye ko ibimenyetso by’ibicurane ndetse n’ibya Coronavirus bisa, aba bashakashatsi berekanye ko hari itandukaniro rinini hagati y’izi ndwara ubona zimeze kimwe ku jisho.
Umwe muri abo bashakashatsi witwa Valentino D’Onofrio avuga ko bakoreye ubushakashatsi bwabo mu bitaro bya Jessa Hospital, bagereranya abarwayi 103 b’ibicurane bivuje hagati yo muri Gashyantare 2019 na Gashyantare 2020, ndetse n’abarwayi ba Coronavirus baje kwivuza hagati ya Werurwe ndetse no mu mpera za Gicurasi.
Yagize ati “ dukoresheje akuma kerekana uko umuntu ahagaze (clinical parameter), ndetse n’ibipimo byo muri laboratwari, twabonye ibintu byinshi bitandukanya ibicurane na Covid-19”.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko umurwayi w’ibicurane aba afite umuriro mwinshi kuruta urwaye Covid-19 ndetse aba anafite abasirikare benshi barinda umubiri.
D’Onofrio yavuze ko ubwo hamenyekanye itandukaniro ry’ibicurane na Covid-19 bizagabanya umwanya umuntu amara mu kato ategereje kumenya ko arwaye Covid-19 cyangwa atayirwaye.
Ati “Ubu ubwo tumaze kumenya neza itandukaniro rya Covid n’ibicurane, dushobora kugabanya igihe abantu bamaraga bategereje, maze umuntu akajya mu kato hakiri kare. Ikindi kandi, dushobora gufata umwanzuro w’imiti ikwiriye yo kuvura umurwayi hakiri kare, bityo tugakiza ubuzima.”
Mu bindi bagaragaje bitandukanye ibicurane na Covid-19, nuko urwaye ibicurane aba afite uruhurirane rw’udukoko twangizwa urwungano rw’ubuhumekero mu gihe kuri Coronavirus abarwayi ba Coronavirus mu bihaha byabo hazamo utubyimba turimo amazi yangiza (nk’amwe aza ku muntu ufite ubushye).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!