00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwashimangiye ko nta cyiza kiri mu kunywa inzoga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 August 2018 saa 12:04
Yasuwe :

Mu gihe hari benshi bibeshyaga ko kunywa ikirahure kimwe cyangwa bibiri ari ingenzi ku buzima, ubushakashatsi bwagaragaje ko nta ngaruka n’imwe nziza kunywa inzoga bigira ku buzima.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze ku wa Kane binyuze mu kinyamakuru the Lancet cyandika ku nkuru z’ubuzima.

Bwakozwe n’Ikigo Institute for Health Metrics and Evaluation cya Kaminuza ya Washington gishingiye kuri raporo ku banywa inzoga n’ibyago bafite yakozwe mu 2016.

Muri uriya mwaka habaruwe abantu miliyoni 2.8 bafite imyaka iri hagati 15-49 bahitanywe n’ibintu bifitanye isano no kunywa inzoga.

Ibyo birimo kanseri, indwara z’umutima, igituntu, ibikomere, impanuka, inkongi z’umuriro no kurohama.

Emmanuela Gakidou, umwarimu muri iyi kaminuza yavuze ko bitandukanye n’uko abantu babyibeshyaga, inzoga uko yaba ingana igira uruhare mu kwambura abantu ubuzima hirya no hino ku Isi.

CNN ivuga ko u Bushinwa, u Buhinde n’u Burusiya bisanzwe bifite abaturage benshi aribyo biyoboye ibindi mu kugira abagabo n’abagore bahitanwa n’ibibazo bifitanye isano no kunywa inzoga.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje ku mwanya wa gatanu mu bagabo n’uwa karindwi mu bagore, mu gihe u Bwongereza buri ku wa 21 n’uwa cyenda. Ibihugu by’Abarabu nibyo bifite abaturage bake banywa inzoga.

Mu itangazo yashyize ahagaragara Helen Stokes-Lampard uyobora ishuri ryigisha ubuvuzi mu Bwongereza, yavuze ko kuri we ubu bushakashatsi ari impuruza ku ngaruka mbi inzoga niyo zaba nke zigira.

David Spiegelhalter wigisha muri Kaminuza ya Cambridge we ariko ngo asanga ukurikije umunezero uherekeza kunywa mu rugero, kuvuga ko nta cyiza cy’inzoga bitatuma abantu bazireka kuko ntawaretse gutwara imodoka nubwo bizwi neza ko bishobora gukurura ibibazo byinshi.

Ubushakashatsi bwakozwe ku nkunga y’Umuryango Bill and Melinda Gates Foundation, bwibanze ku kureba ingaruka zo kunywa inzoga ku bantu bafite hagati y’imyaka 15 na 95.

Bwasanze abagera kuri miliyari 2.4 ku Isi banywa inzoga.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nta ngaruka n’imwe nziza kunywa inzoga bigira ku buzima bwa muntu. Ni mu gihe hari benshi bemeza ko batatarira umunezero ibagezaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages