Niba nta gikozwe, igihe kimwe Isi ishobora kuzaganzwa n’umubare w’abasaza n’abakecuru, bitandukanye n’uko uyu munsi abenshi ari urubyiruko.
Igabanyuka ry’abana umugore umugore umwe abasha kubyara ryasohotse mu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru The Lancet cyandika ku by’ubuvuzi, bwakurikiranye impinduka zagiye zibaho muri buri gihugu guhera mu mwaka wa 1950 kugera mu mwaka wa 2017.
Urugero rwa hafi ngo ni nk’aho mu 1950, impuzandengo y’abana umugore umwe yabyaraga bari 4.7, mu gihe mu 2017 bagabanutsemo kabiri bakaba 2.4 mu mwaka ushize.
Impamvu zagaragajwe nk’intandaro y’igabanuka ry’abana abagore babyara ku Isi zikubiye mu bice bitatu aribyo; ukwitabira akazi cyane kw’abagore, kuboneza urubyaro ndetse n’impfu z’abana zagabanutse ku buryo bufatika.
Nko muri Niger ariko, uburumbuke buracyari hejuru ku mpuzandengo ya 7.1 ku mugore, mu gihe mu birwa bya Chypres ho ari umwana umwe.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko nko mu Rwanda, uyu munsi umugore umwe abyara abana 4•4.
Prof. Christopher Murray wo kuri Kaminuza ya Washington, yabwiye BBC ati “tugeze mu cyiciro aho kimwe cya kabiri cy’ibihugu bifite uburumbuke buri ku kigero kiri hasi y’ikigero cy’uko abaturage bagenda basimbura abandi mu myaka. Rero niba nta gikozwe abaturage bazagabanuka muri ibyo bihugu."
U Burayi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Koreya y’epfo na Australia, biri mu byugarijwe n’uburumbuke buri hasi, gusa ngo ingaruka ku kubyara abana bake zishobora kuzafata igisekuru ngo zigaragazeyo.
Gusa Dr George Leeson ukuriye ikigo cyo kuri Kaminuza ya Oxford gikora ubushakashatsi ku gusaza kw’abaturage, ahumuriza abantu avuga ko ibi bitakabaye ikibazo, uretse ko ngo ibihugu bigomba kubifatira ingamba mu maguru mashya.



















TANGA IGITEKEREZO