00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwerekanye inyamanswa mbi cyane ku muntu

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 5 March 2018 saa 10:17
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Standford muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashyize ahagaragara inyamaswa mbi cyane ku muntu bamwe badatekereza ko zaba zikaze.

Aba bahanga bakoze ubu bushakashatsi bashaka gusubiza ikibazo cyibazwa na benshi cyo kumenya inyamaswa zibasira ikiremwamuntu.

Bakoze inyigo bashingiye ku mibare yo kuva 2008 kugeza 2015 igaragaza ikigero cy’abanyamerika bapfuye muri iyo myaka.

Inzuki, amavubi, ibitagangurirwa, imbwa, injangwe biri mu nyamaswa zibasiye abantu benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyo myaka ndetse bamwe bibaviramo urupfu.

Ikinyamakuru Top Sante cyanditse ko muri iyo myaka abapfuye bazize inyamaswa bangana na 1610 kandi muri bo 57% bazize inyamaswa zitagira ubumara.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko inyamaswa z’ubumara zihitana abantu 86 buri mwaka. Muri izo nyamaswa z’ubumara izihitana benshi ni inzuki n’amavubi.
Bagaragaje ko kandi bagendeye ku mibare y’abahitanywe n’inyamaswa ndetse n’abo zakomerekeje, inyamaswa zo mu gasozi atari mbi kurusha izo mu rugo.

Inyamaswa nk’ihene, inka , imbwa, ingurube n’izindi ziba mu rugo nizo zahitanye benshi kurusha ibirura n’izindi zo mu gasozi.

Bavuga ko impamvu ari uko abantu bajya mu gasozi bafite amakenga ku buryo rimwe na rimwe bagendeye bikingiye cyangwa biteguye, naho iyo begera inyamaswa zo mu rugo ntacyo baba bikanga.

Ubushakashatsi bwanagaragaje ko imbwa zibasira abana bari munsi y’imyaka ine kurusha ikindi kigero cy’abantu.

Abanyamerika 220 000 bajyanwa mu bitaro buri mwaka bazira kurumwa n’udukoko nk’inzuki, amavubi n’utundi.

Inzuki ziri mu nyamaswa mbi ku muntu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages