00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwerekanye ko abagore barushwa ubwiza n’abagabo bibagiraho ingaruka

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 24 July 2017 saa 03:34
Yasuwe :

Ni kensshi wumva abantu bavuga ko abantu runaka bashakanye bataberanye hashingiwe ku buranga bwabo bakabifata nk’aho hari uwahenze undi.

Abagore aho bava bakagera bashaka kugaragara neza imbere y’abo bashakanye ariko bagahura n’ingaruka z’ibyo bakora bashaka kunanuka kuko usanga bafata indyo zishobora no kubangiza.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 113 (couples) bubatse ingo bataramara amezi ane babana kandi bari mu kigero cy’imyaka 20 batuye mu mujyi wa Dallas, bakaba baremeye kugira icyo batangaza ku bijyanye n’uburanga bwabo hamwe n’abo bashakanye.

Bwerekanye ko abagore barushwa uburanga n’abagabo babo bakora uko bashoboye mu gushaka kuguma bameze neza imbere y’abo bashakanye bigatuma barya nabi batubahiriza gahunda y’imirire, bakiyima bimwe na bimwe.

Si ibijyanye n’imirire gusa kuko banakora za siporo zo kubafasha kugira imiterere myiza kugira ngo nibura uko bashakanye bameze kwe guhinduka.

Tania Reynolds witegura kuba umuganga muri kaminuza ya Florida yagize ati “ Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko kugira umugabo ukurusha uburanga biteza ingaruka ku bagore bibakururira ibyago.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages