Bamwe bavuga ko kurya mbere y’imyitozo bituma ugira imbaraga zo kuyikora kandi ukaba ufite isukari nyinshi uza gutakaza. Abandi bavuga ko kurya nyuma, bituma utakaza ibinure byinshi.
Inyigo yashyizwe ahagaragara yakorewe ku bantu 30 bafite umubyibuho ukabije n’ibiro byinshi, bagabanyijwemo amatsinda abiri. CNN itangaza ko abakoze imyitozo ngororamubiri mbere yo gufata ifunguro rya mugitondo batwitse ibinure bikubye kabiri iby’abarifata mbere.
Ibyo byaterwaga nuko gukora iyo myitozo nta kintu urafata bituma umubiri usubira mu byo ubitse, ukagera kuri bya binure.
Cyakora ngo ntabwo abafashe ifunguro nyuma batakaje ibiro byinshi kurusha abarifashe mbere mu byumweru bitandatu ubushakashatsi bwamaze, ariko ngo bagize impinduka nziza nk’uko abashakashatsi babitangaje.
Kureka ifunguro mbere y’imyitozo ngororamubiri bifasha abagabo gukora neza k’umusemburo wa ‘insuline’ ugenzura isukari mu maraso, bikagabanya ibyago byo kurwara indwara y’igisukari n’iz’umutima.
Umuhanga mu by’imiterere y’umubiri wa muntu akaba n’umwalimu muri Kaminuza ya Bath yo mu Bwongereza, Javier Gonzalez, yavuze ko “Itsinda ryakoze imyitozo mbere y’ifunguro rya mu gitondo, byongereye ubushobozi bwo gukora k’umusemburo wa ‘insuline’.”
Ubundi bushakashatsi bwari bwamuritswe n’uwo mwalimu mu 2017 bwakorewe ku bagabo 10 bwagaragaje ibisubizo bimwe.
Nubwo hakomeza gukorwa ubushakashatsi, CNN yatangaje ko gukora imyitozo ngororamubiri mbere y’ifunguro rya mu gitondo ari byiza ku buzima, nubwo bitashobokera umuntu buri munsi.





Ibitekerezo 0