Babyemeje nyuma y’inyigo ebyiri bakoreye hafi y’inzu z’inyamaswa zirimo iya Copenhagen Zoo n’iya Hamerton Zoo Park, ibipimo (samples) byafashwe bikagaragaza DNA z’inyamaswa zitandukanye zaba iziri muri izo nzu n’iziri mu bice bizegereye.
Abo muri Denmark bafashe ibipimo 40 babonamo DNA z’amoko y’inyamaswa agera kuri 49 yiganjemo inyamabere (30) ariko arimo n’ inyoni, ibikururanda, iziba mu mazi, imiserebanya ndetse n’amafi.
Kristine Bohmann wari uyoboye abakoze iyo nyigo, yatangaje ko hari n’izindi bagiye babona bakamenya ko ziri hafi y’aho inyigo yakorewe nk’inkura.
Yagize ati “Twaratunguwe tubonye ibivuye mu nyigo.”
Bakoresheje icyuma kizana umuyaga uhehereye mu nyubako (fan) maze bagishyira mu nzu y’inyamaswa no hanze yayo, aho bikekwa ko haba hari utuntu duto cyane twaranga inyamaswa nk’amacandwe, umwuka zihumeka cyangwa ubwoya.
Elizabeth Clare wayoboye abakoze inyigo yo mu Bwongereza we yasobanuye ko ibipimo bafashe byagaragaje DNA z’amoko y’inyamaswa 25 zirimo ibisamagwe.
Yagize ati “Twabashije kubona na DNA z’inyamaswa ziri muri metero zibarirwa mu magana uturutse aho twari turi gufatira ibipimo.”
Ibyagaragajwe n’abo bashakashatsi byitezweho kuzafasha gutahura aho inyamaswa ziri mu byago byo gukendera ku Isi cyangwa izugarijwe zaba ziherereye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!