Ni ubushakashatsi bwakorewe ku baturage 23 854 bo mu Bwongereza, babazwa ibibazo bitandukanye byibanze ku kuvuga amasaha bakunze kuryamira nijoro cyangwa se niba bakunze kuryama mu gitondo, banatanga amakuru ya gahunda zabo za buri munsi zituma bahitamo kuryama muri ayo masaha.
Muri Kamena 2023 CNN yatangaje ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage basaga 24,000 b’u Bwongereza mu bihe bitandukanye guhera mu 1981 kugeza mu 2018, hagenzurwa ibintu bitandukanye byababase ndetse n’ingaruka bigira ku buzima bwabo.
Abagera kuri 10% nibo basubije ko baryama nimugoroba bagakanguka mu mu ijoro bakongera gusinzira bitinze mu gitondo, 33% bavuga ko baryama mu gicuku , 29% bavuga ko baryama nijoro bisanzwe bagakanguka mu gitondo , naho 27.7% bavuga ko nubwo bihindagurika ariko na bo bakunda kuryama mu masaha asanzwe y’ijoro bakabyuka mu gitondo.
Ubushakashatsi bwakurikiyeho bwakorewe ku bantu 8,728 bapfuye ariko bari mu bakoreweho ubwa mbere hagenzuwe imyirondoro yabo ijyanye n’amashuri bari bafite, niba baranywaga ibiyobyabwenge birimo itabi, ibiro byabo ndetse n’amasaha bakundaga kuryamira.
Nibwo byagaragajwe ko abaryama nimugoroba bagakanguka mu ijoro ku buryo bashobora gukora akazi kugeza bukeye bakongera kuba ari bwo basinzira, ibyago byabo byo gupfa imburagihe byiyongera ku kigero cya 9%.
Umuganga wo muri Mayo Clinic muri Amerika ukurikirana abafite ibibazo mu gusinzira, Dr. Bhanu Prakash Kolla, yavuze ko abo bantu baba bakunda kunywa inzoga cyane ndetse no gukoresha ibindi biyobyabwenge birimo itabi.
Dr. Bhanu yavuze ko n’abataba barabaswe n’ibyo biyobyabwenge baryama nimugoroba akenshi bashaka gukanguka kare bitewe n’imiterere y’akazi kabo cyangwa izindi gahunda bagira, na bo bibakururira ibyago byo kugabanuka kw’ibitotsi byabo ku buryo bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu byatahuwe muri ubu bushakashatsi harimo ko abantu baryama nimugoroba mu buryo buhoraho bagakanguka mu ijoro bakagira indi mirimo bakora bakongera gusinzira mu gitondo, baba bafite ibyago byo kwibasirwa n’impinduka mu mubiri wabo zibakururira uburwayi burimo n’ubw’umutima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!