Umufaransa w’umushomeri nyuma yo kurakazwa n’ubushomeri yarimo yahisemo gufata umwirondoro we (CV) awushyira ku cyapa kinini cyo ku muhanda agamije gusaba akazi dore ko n’amwe mu magambo yari yanditseho yagiraga ati “Icyo nshaka nka Noheri ni akazi”.
Uyu mushomeri w’imyaka 41 witwa Le Bret, nyuma yo gushyira CV ku cyapa inzozi ze zabaye impamo kuko yaje kubona ikiraka ariko kikaba kizavamo akazi gahoraho nyuma y’amezi atatu.
Ku cyapa cya metero 4 kuri 3 giherereye ku muhanda RN7 mu mujyi wa Riviera mu majyepfo y’u Burasirazuba bw’u Bufaransa niho uyu mushomeri wabonye akazi yari yashyize CV ye; aho hari ku wa 17 Ukuboza 2013.
Ku ifoto uyu musore yagaragaye yambaye ingofero ya Noheri (Santa hat), kuri CV handitse ko yabasha gukora ibikorwa bisaba indimi eshatu akaba ari muri urwo rwego yifuza akazi muri Hoteli, resitora, ubukerarugendo n’ibijyanye no kwishimisha.
Ati “Icyo nshaka nka Noheri ni akazi.”
Aganira na France24, uyu musore yagize ati “Mu by’ukuri Papa Noheri yanziye.”
Nyuma y’iminsi 10 gusa yahise ahamagarwa gukora ikizami aho yagitsinze akaba ushinzwe ibikorwa muri Hoteri ya Azureva ahitwa Antibes.


















TANGA IGITEKEREZO