00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushomeri bwongerera abarwayi b’umutima na diyabete ibyago byo gupfa ho 50%

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 10 May 2017 saa 06:01
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Copenhague muri Danemark, bagaragaje ko kutagira akazi ku bantu basanzwe barwaye indwara z’umutima na diyabete, bibongerera ibyago byo gupfa kugera ku gipimo cya 50%.

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyandika ku bijyanye n’ubuzima cya Heart Failure, bwakorewe ku barwayi ibihumbi 20 bafite ibibazo by’indwara z’umutima maze basanga ubushomeri bufitanye isano iri ku kigero cyo hejuru no kubakururira ibyago byo gupfa cyo kimwe n’abantu barwaye diyabete cyangwa abantu bigeze guturika udutsi two mu bwonko.

Basuzumye abo barwayi bakurikije abafite akazi n’abatagafite maze barabigereranya, basanga ubushomeri bwihutisha gupfa kwabo kurenza abafite akazi.

Ku barwayi 21 455 bashyizwe mu bitaro ku nshuro ya mbere bitewe n’uko umutima wabo udatera neza (insuffisance cardiaque), abagera ku 11 880 babarurirwaga mu itsinda ry’abafite akazi.

Bakomeje gukurikiranwa mu gihe cy’iminsi 1005 basanga 31% by’abashomeri barapfuye mu gihe ku bafite akazi hapfuye 16%.

Abatarapfuye 42% by’abashomeri barongeye basubizwa mu bitaro mu gihe 40% by’abafite akazi nabo basubijwe mu bitaro.

Imibare yakusanyijwe n’ubushakashatsi yanzuye ko abarwayi bafite ibibazo by’umutima na diyabete kandi ari n’abashomeri ibyago byo gupfa biba biri ku kigero cya 50% ndetse na 12 % byo kuba bahora basubizwa mu bitaro ugeranyije n’abafite akazi.

Umurimo ni kimwe mu miti ivura

Umurimo ni igipimo gifasha umubiri ndetse ugafasha no kuba umuntu yagira ubuzima bwiza bufite ubwirinzi ku ndwara. Iyo bigenze ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ndetse nimitekerereze byo biba akarusho.

Umuganga wo muri Kaminuza ya Copenhague muri Danemark wari uyoboye ubwo bushakashatsi, Dr Rasmus Roerth, yahamije ko umurimo ufasha cyane abafite ibibazo by’indwara z’umutima.

Ati “ Ku bijyanye n’igikuriro cy’umuntu ndetse n’imitekerereze, umurimo uri mu byifashishwa mu kugenzura abakiri bato uko bagenda bakira ikibazo cy’uburwayi bw’umutima udatera neza.”

Uyu muganga yatangaje ko abaganga baba bagomba kugenzura niba umurwayi bakurikirana ari umukozi igihe avurwa indwara za karande zikomeye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages