00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima buhenze bwatumye batakaza ubushake bwo gutera akabariro

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 July 2023 saa 08:17
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Afterpay, bwagaragaje ko muri Australia ubuzima bwahenze cyane ku buryo byagize ingaruka ku batuye icyo gihugu, zirimo no kuba batakigira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Imibare y’ibyavuye muri ubu ubushakashatsi igaragaza ko biturutse ku kibazo cy’amikoro, Abanya-Australia bagera kuri 16% bibasiwe n’ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe umwe muri barindwi ari we wumva afitiye iruba ryinshi umukunzi we.

Chantelle Otten, umuganga uvura indwara zishingiye ku buzima bw’imyororokere, yavuze ko ibibazo byo mu buzima busanzwe bishobora guteza umuntu igitutu no guhangayikira imibereho, bishobora kuba intandaro nyamukuru ituma abantu batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Nubwo bimeze bityo ariko, uyu muganga avuga ko hari uburyo abantu bakwigobotora icyo kibazo cyo kubura ubushake kandi bitabaye ngombwa kuyoboka za banki ngo babanze babone amafaranga na cyane ko imibonano mpuzabitsina ubusanzwe ifasha mu gutuma ubuzima bwo mu mutwe burushaho kumererwa neza.

Mu nama zitangwa kandi zishingiye ku bushakashatsi bwa Afterpay, havugwa ko nubwo ikibazo cy’amikoro gishobora gutera intekerezo z’umuntu kujya kure, hari ibyamufasha gutuza birimo n’umuziki.

Kuri iyi ngingo, abagera kuri 17% mu bakoreweho ubushakashatsi, bagaragaje ko kumva umuziki, gucana amatara y’amabara bakunda, bibafasha mu kwigarurira akanyamuneza no kwiyumvamo bwa bushake.

Ikindi kigaragazwa nk’igisubizo kirambye, ni ibiganiro hagati y’abashakanye cyangwa hagati y’abakundana kuko ngo kubikora nta mbereka no guhishanya bibafasha kurushaho kwiyumvanamo no kubwirana imbogamizi zihari bityo bakabasha kuvugutira umuti hamwe.

Otten anavuga ko kugerageza gutungurana hagati y’abakundana, kuba bafatikanya gutegura amafunguro no kuba umwe yakorera undi ’massage’, byose bishobora kubongerera ubushake bwo gutera akabariro aho kumva ko ubwo bushake bugomba guturuka ku mifuka isendereye ifaranga.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Australia bwagaragaje ko kubera ubuzima buhenze hari abantu benshi batakaje ubushake bwo gutera akabariro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages