00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwinshi bw’imyaka inkumi irusha umusore bwaba inzitizi mu rukundo?

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 25 August 2015 saa 09:24
Yasuwe :

Ikinyuranyo cy’imyaka hagati y’umuhungu n’umukobwa, kijya kiba inzitizi mu rukundo rwa bamwe, ibi ngo bikaba biterwa n’imyumvire y’uko abasore baba batinya gusuzugurwa baramutse bashakanye cyangwa bakundanye n’umukobwa ubaruta ubukuru.

Mu bihugu bimwe na bimwe bikiri mu nzira y’amajyambere, kubona umuhungu ukundana n’umukobwa umuruta cyangwa umugabo washakanye n’umugore umurusha imyaka iri hejuru y’itanu, abantu babibonamo amahano mu gihe mu bihugu byateye imbere bifatwa nk’ibisanzwe.

Twifashishije uburyo butandukanye bwo kuganira n’abantu benshi, by’umwihariko imbuga nkoranyambaga, abasore bavuze ko badashobora gukundana n’umukobwa ubaruta ubukuru.

Impamvu zitangwa ziratandukanye

Kwizera John, umusore ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto, ngo yakundanye n’umukobwa umurusha imyaka itanu, inshuti, ababyeyi n’abavandimwe bakajya bamubwira ko uwo mukobwa yamuroze.

Ati “Mu by’ukuri naramukundaga ntitaye ku myaka yandushaga, ariko kubera ko abantu bakomeje kujya mu matwi banyumvisha ko yandoze, babonaga turi kumwe bakavuga ngo ndi kumwe na mama n’andi magambo aryana mu matwi, naje gucika intege ndamureka.”

Urugero rwo mu Rwanda, Umusore w'imyaka 24 n'umugore we w'imyaka isaga 60 barashakanye bahita batandukana

‘Iyo ushatse umugore ukurusha imyaka aragusugura?...’

Nk’uko abo twaganuriye bakomeza babivuga, ngo batinya gushaka cyangwa gukundana n’abakobwa babarusha ubukuru kuko baba bafite impungenge z’uko bazajya babategeka bitwaje ko babaruta.

Bugingo Gaston yagize ati “Numva ko ndamutse nkundanye n’umukobwa unduta yajya antegeka, twaramuka tubanye nk’umugore n’umugabo akajya yumva ko ndi munsi ye, ibyemezo mfashe akabica amazi (akabisuzugura).”

‘Ni ibyo abantu bishyizemo nta shingiro bifite!...’

Nduwayo Moise, umugabo ufite umugore umurusha imyaka 8 y’amavuko, kandi ngo barubahana.

Yagize ati “Abantu bajyaga bambwira ngo nitumara kubana azajya ansuzugura kuko anduta, ariko ubu tumaranye imyaka 10 turubahana nta kibazo. Njye mbona ari ibyo abantu bishyizemo, nta shingiro bifite, igikuru ni uko muba mukundana, ikinyuranyo cy’imyaka njye mbona ntacyo kivuze.”

Abo twaganiriye kandi bibabaza impamvu ikinyuranyo cy’imyaka cyaba ikibazo ku bakobwa gusa, mu gihe umugabo ashobora kubana n’umukobwa arusha imyaka isaga 10 ntibibe ikibazo, bakaboneraho kuvuga ko iki ari ikibazo cy’imyumvire, abanyarwanda bakwiye kurenga bagashyira imbere urukundo.

Gerard Pique, Umukinnyi wa FC Barcelona arushwa imyaka 10 na Shakira, umugore we kandi babanye neza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages