Mu bihugu bimwe na bimwe hari abajya gushyingura ariko bakitabaza ababatiza amaboko babafasha muri gahunda zirimo gucukura imva, kuyubaka n’ibindi, ndetse hari n’aho abafata umuryango mu mugongo muri uyu muhango bakodeshwa.
Ikompanyi ‘Rent A Mourner’ yo mu gace ka Essex mu Bwongereza izobereye mu kwigisha abantu kuriririra abapfuye ni imwe mu zikodesha abantu baherekeza uwitabye Imana, ku mayero 45 ku munsi.
Ian Robinson washinze ‘Rent A Mourner’ mu 2013 yabwiye Daily Telegraph ko yashimishijwe n’uburyo aba bahanga mu kurira barimo abagabo n’abagore bakora akazi kabo neza, kandi amazina yabo akaba yaramenyekanye muri Aziya no mu Burasirazuba bw’isi.
Amateka y’abahanga mu kurira mu guherekeza uwitabye Imana, agarukwaho mu mateka ya Misiri, aho bashoboraga guhurira mu mihango yo guherekeza uwapfuye, bikavugwa ko babaga bahagarariye ibigirwamana bizwi nka Isis na Nephthys. Iyo bahageraga batangiraga kwipfuragura umusatsi nk’ikimenyetso cy’ingufu kigaragaza ko bashenguwe n’uwitabye Imana.
Abandi bazwi cyane ni abo mu Bushinwa, aho bagaragaye mu kinyamakuru New York Times mu 1877, ndetse byafatwaga nk’umuco mu Burengerazuba bw’isi, umuco waje no gusakara kugera mu Bwongereza.
Mbere yo gutangira imihango yo guherekeza uwitabye Imana, umuryango wabuze uwawo uhura n’abagize Ikompanyi ‘Rent A Mourner’ bakamuganiraho.
Mu gihe cyo guherekeza uwitabye Imana, bagomba kumenya ahahise h’uwapfuye, bakisanisha n’abo mu muryango we kandi bakiga amateka ahagije y’umuryango kugira ngo nihagira ubabaza bamusobanurire nta kujijinganya. Iyo ibyo birangiye, bagomba kugera aho imihango izabera mbere ho umunsi umwe aho bumvikana ibara ry’imyambaro bazambara cyangwa bagahitamo iryo nyakwigendera yakundaga. Iyo imihango yo gushyingura irangiye, bagomba kuganiriza buri wese kandi mu buryo bubereye.
Abahanga mu kuririra abitabye Imana bakoresha amayeri atandukanye ngo batazasobwa mu muhango wo kumushyingura.
1. Kwibuka
Ushobora gutoranywa mu bazitabira umuhango wo guherekeza uwitabye Imana, igihe gisa n’icyarenze. Bizagusaba kumenya no kwibuka amakuru mu buryo bwihuse, cyane nk’amazina y’uwitabye Imana, aho yize, ibyo yakundaga n’ibindi bimwerekeyeho.
2. Gutungurwa witeguye
Bishobora kutazagusaba gukora ubushakashatsi n’usabwa kugira icyo uvuga. Aha rero, ugomba gutekereza mu buryo bwihuse ku kintu uri buvuge mu gihe waba utunguwe.
3. Ibiganiro
Imihango yo guherekeza uwitabye Imana, ubusanzwe ikorwa mu buryo butuje, ariko niba wakodeshejwe ngo ntuba ugomba kwicara. Usabwa kugenda uganiriza abantu ugerageza kubabwira amagambo abururutsa imitima.
4. Kwisanisha n’uwagize ibyago
Ushobora no kuba utazi uwitabye Imana, ariko ugomba gukomeza abagize ibyago no kubaganiriza mu mvugo ibihanganisha. Bamwe mu bahanga mu kurira mu gihe cyo guherekeza uwitabye Imana, batekereza ko ari nk’umuntu wabo watabarutse ubundi bikabafasha kumera nk’aho aribo bagizweho ingaruka.
5. Gufata umuco w’abo usanze
Agahugu umuco, akandi umuco. Iyo umuntu ageze aho badahuje imyemerere bisaba ubushobozi bwo kwigana umuco wabo no kwisanisha n’imigenzo yawo mu buryo bwihuse.
6. Kubahiriza igihe
Gukererwa ku itabaro ntibigaragara neza, ndetse benshi mu bahabwa inshingano bagomba kwitondera uko bakoresha igihe nka kamwe mu turango tubaranga.
7. Kwigirira icyizere
Kwigirira icyizere ni ikiranga umuhanga nyawe mu kuririra abitabye Imana. Mu gihe uhageze utinzeho ugerageza kwiyumanganya ukigaragaza nk’umuntu wahahoze, bituma utanyuzwamo ijisho n’abantu cyangwa ngo babe bakugiraho impungenge.



















TANGA IGITEKEREZO