00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwoko bw’inyoni burenga 500 bushobora kuzima mu myaka 100 izaza

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 24 June 2025 saa 02:49
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Reading yo mu Bwongereza bagaragaje ko mu myaka 100 iri imbere, ubwoko bw’inyoni burenga 500 bushobora kuzimira ku Isi bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.

Ubushakashatsi bwasohotse ku rubuga rwa Nature Ecology & Evolution buvuga ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’Isi bigaragaye ko ubwoko bw’inyoni bungana gutya buzazima kuko zikubye gatatu izazimye guhera mu 1500 kugeza ubu.

Abashakashatsi bavuga ko impamvu yabyo ari imihindagurikire y’ikirere biturutse ku kuba abantu batita ku bidukikije aho batema ibiti cyane kandi ari ho inyoni ziba ndetse bakanazihiga.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Kerry Stewart, avuga ko abantu bakwiriye kwirinda gutema ibiti cyane ndetse hakubakwa aho inyoni zigomba kuba kuko bitabaye ibyo bishobora gutuma zikendera kandi byagira ingaruka ku kiremwamuntu.

Ati “Inyoni zifite akamaro kanini cyane mu buzima bwacu, kuko zifasha mu kubungabunga ibidukikije aho zirwanya udukoko twangiza imyaka ndetse n’ibindi. Tutagize icyo tubikoraho byarangira zikendereye burundu kandi byatugiraho ingaruka.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nubwo ibyo byose bishobora gukorwa hari amoko y’inyoni arenga 250 ashobora gushira ku Isi kuko ari kugenda arushaho gukendera bityo ko yo akwiye kwitabwaho cyane.

Ubwoko bw’inyoni nini ni bwo buhura n’ikibazo cyo guhigwa cyane, mu gihe izifite amababa manini zihura n’ibibazo byo kubura aho kuba.

Abashakashatsi bavuga ko abantu bakwiriye kwita cyane ku nyoni zidasanzwe kurusha izindi, aho baramutse barinze amoko agera ku 100 yazo bishobora kurokora 68% by’akamaro inyoni zifite ku Isi.

Kugeza ubu ku Isi habarurwa amoko y’inyoni agera ku 11.131. Ubwoko bwazo bwinshi ku Isi ni inkoko aho habarurwa izigera kuri miliyali 20.

Inyoni z'amababa maremare zikunda guhura n'ikibazo cyo kubura aho kuba
Ubwoko bw'inyoni nini bukunda guhigwa cyane
Inyoni zifasha ibidukikije zirya udukoko twari kubyangiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages