00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udushya mu rugendo rwa Papa Leo XIV ku munsi wa nyuma mu Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 September 2026 saa 12:10
Yasuwe :

Papa Leo XIV yatangiye umunsi wa nyuma w’uruzinduko rwe mu Bufaransa aherekejwe mu buryo budasanzwe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, indege ebyiri z’intambara za Rafale z’Ingabo zirwanira mu Kirere z’u Bufaransa zaherekeje indege yari imutwaye kuva i Lourdes kugera ku Kibuga cy’Indege cya Metz-Nancy-Lorraine. Muri urwo rugendo, abatwara izo ndege bavuganye na Papa bifashishije radiyo.

Nyuma yo kugera i Metz, umwe mu bakozi bo mu ndege ya Papa yabwiye BFMTV ati “Indege ebyiri za Rafale zaje, maze abazitwara bavugana na Nyirubutungane Papa imbonankubone kuri radiyo.”

Ibyo bavuganye ntibyatangajwe. Icyakora, ku bakozi bo mu ndege ya Papa, cyari igihe cyihariye batazapfa kwibagirwa.

Umwe muri bo yagize ati “Mu kazi , ibintu nk’ibi bibaho rimwe gusa.”

Yavuze ko urwo rugendo rwari “icyubahiro gikomeye” ndetse n’“umwanya wihariye wari wuzuyemo amarangamutima kuri buri wese.” Undi mukozi wo mu ndege yagize ati “Nakozwe ku mutima cyane n’ituze rikomeye rya Nyirubutungane Papa n’uburyo yasekaga… agaragaza ituze ridasanzwe.”

Abakozi bo mu ndege banatangaje akandi kantu gato karanze urwo rugendo. Mbere yo kugwa, Papa w’imyaka 71 yafashe cappuccino na croissant.

Guherekezwa n’indege z’intambara byari bimwe mu ngamba zikomeye z’umutekano zari zashyizweho mu ruzinduko rwe rw’iminsi ine.

Ingabo zirwanira mu Kirere z’u Bufaransa zari zatangaje ko zizashyiraho icyo zise “umutaka w’umutekano” mu kirere cya Paris, Lourdes na Metz. Harimo uburyo bwo gukumira drone, kajugujugu za gisirikare, drone yo mu bwoko bwa Reaper yari ishinzwe kugenzura ikirere cya Lourdes, ndetse n’indege za Rafale zari ziteguye guhaguruka igihe cyose byaba bibaye ngombwa.

Metz yatoranyijwe kubera igisobanuro cyihariye ifite. Iherereye mu gace kanyuze mu mateka y’intambara hagati y’u Bufaransa n’u Budage, ariko kanabaye ikimenyetso cy’ubwiyunge hagati y’ibihugu byombi.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita, Papa arakora urugendo rw’ibilometero 2,3 mu mihanda ya Metz ari mu modoka ye ya ‘Popemobile’, aho hateganyijwe ko abantu bari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 100 bazaba bamutegereje. Nyuma arayobora Misa ya nyuma muri Katedrali ya Saint-Étienne.

Macron aritabira iyo Misa nyuma yo kutitabira izabereye i Paris n’i Lourdes. Biteganyijwe ko Papa asubira i Roma saa moya z’umugoroba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages