Ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye bugaragaza ko abakoresha agakingirizo mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina batarenga 50%.
Ubushakashatsi IGIHE yakoreye kuri Whatsapp Channel yayo ibaza uburyo abantu bafungura agakingirizo bwasize abantu 148 bavuze ko bakoresha amenyo bagafungura, na ho 49 bagafunguza umukasi mu gihe abasaga 380 bo bavuze ko batagakoresha cyangwa bagakoresha ubundi buryo.
Gukoresha amenyo, umukasi n’ibindi bikoresho ufungura agakingirizo, bishobora kukangiza, Bityo kakaba katakikurinze. Ukurikije uko agakingirizo kaba gafunze, bisaba kubanza kumva neza aho gaherereye mu isashi yako, hanyuma ukayica ariko ko utakangije.
Ese ni ubuhe buryo bwizewe 100% bwakurinda ?
Mu rwego rwo kwirinda ubwandu bushya, U Rwanda rwashyizeho uburyo bwa PrEP (Pre-exposure prophylaxis), bukaba uburyo bufasha abafite ibyago biri hejuru byo kwandura nk’abakora uburaya, ababana umwe afite ubwandu, n’abaryamana n’abo bahuje ibitsina kandi ibi bigakorwa ku buntu.
Muri Kanama 2022, abakora uburaya bangana na 10,372, Ababana umwe afite ubwandu bangana na 320, bose bahawe PrEP, Imiti y’ibinini banywa ikabarinda kwandura no kwanduzanya.
Kugeza ubu hari uburyo bwinshi bwo kwirinda kwandura agakoko gatera SIDA burimo gukoresha agakingirizo, kwifata n’ubudahemuka. Gusa uburyo bwonyine bwizewe bwakurinda kwandura SIDA ni ukwifata.
Buri mwaka Abanyarwanda 5.400 bari hagati y’imyaka 15-64 bandura agakoko gatera SIDA.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!