Uganda ni kimwe mu bihugu byagaragayemo icyorezo cya Ebola, kuko ku wa 29 Gicurasi 2026 umubare w’abamaze kwandura wari 9.
Mu gushyiraho ingamba zo guhashya iki cyorezo, Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, yasabye abagabo bakize Ebola kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’uko bakize, nibura mu gihe kingana n’amezi atandatu, cyangwa bagakoresha udukingirizo mu buryo buhoraho kandi buboneye.
Ibi bikaba ari ukubera ko virusi itera Ebola ishobora kuguma mu masohoro y’umugabo nubwo yaba yarakize, bityo akaba yakwanduza uwo bakoranye icyo gikorwa.
Ibi benshi mu bagabo bo muri Uganda babyamaganiye kure bavuga ko bisa n’ibidashoboka, gusa Minisiteri y’Ubuzima ibasubiza ivuga ko atari itegeko, ariko kandi ko kwirinda biruta kwivuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!