00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abakiristu baciye agahigo ko gukoma amashyi amasaha atatu

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 8 September 2023 saa 10:25
Yasuwe :

Abakristu basengera mu itorero rya Phaneroo Ministries riyobowe na Apostle Grace Lubega muri Uganda, bashyizwe mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guiness des records) nyuma yo kumara amasaha atatu bakoma amashyi ubudahagarara.

Iri torero ryizihiza imyaka 19 rimaze abakristu 926 bahuriye mu nyubako ya UMA Multipurpose Hall iri mu mujyi wa Kampala biyemeza gukora iki gikorwa cyo gukomera amashyi Yesu/Yezu Kristu.

Aka gahigo aba bakristu bakuyeho kari kamaze imyaka ine gafitwe na Clark Stevens wamaze amasaha abiri n’iminota itanu akoma amashyi adahagaze.

Muri uru rusengero buri wese yasabwaga gukoma amashyi ubudahagarara uwo binaniye agasohorwa mu rusungero ndetse nta muntu wari wemerewe kujya hanze ku bwiherero cyangwa gukora ibindi bituma atabasha gukoma amashyi.

Iki gikorwa cyacishijwe imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga, umuyobozi w’iri torero Grace Lubega yavuze ko yakoze ibi mu rwego rwo gutanga ubutumwa ku Isi hose buvuga ko abantu bagomba gushima Imana mu bihe byose.

Ati "Mu gihe benshi bahanganye n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima, nashakaga kuzana abantu ahantu hamwe ho gutangira amashimwe."

“Twashatse kohereza ubutumwa ku isi ko tutitaye ku rugamba n’ingorane duhura nazo, tugomba kugira umwanya wo gutanga amashimwe, dushimira Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo twizera.”

Aka gahigo ko gukoma amashyi umwanya munini kashyizweho bwa mbere mu 1991 gakozwe n’ umuririmbyi wa Opera wo muri Espagne, Plácido Domingo wamamaze isaha imwe n’iminota 20 akoma amashyi.

Ni igikorwa yakoze nyuma y’igitaramo yakoreye Otello mu mujyi wa Vienna Staatsoper ku wa 30 Nyakanga 1991.

Nta muntu n'umwe wari wemerewe kujya hanze cyangwa gukora ikindi gituma adakoma amashyi
Ni igikorwa cyakozwe mu rwego gutambutsa ubutumwa ku Isi hose ko abantu bagomba gushima Imana ibihe byose
Apostle Grace Lubega ubwo yari i Kigali yahembuye imitima y’Abakirisito muri BK Arena
Apostle Grace Lubega aherutse i Kigali mu ntangiro za 2023 mu giterane cyiswe ‘Rwanda Revival Conference’
Aba bakristu bamaze amasaha atatu n'iminota 16 bakoma amashyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages