Ku myaka itatu gusa, umwana w’umukobwa wo mu Karere ka Lwego muri Uganda, yagaragaje ibimenyetso by’ubwangavu birimo kujya mu mihango, kumera amabere ndetse kumera ubwoya ku myanya myibarukiro (insya).
Abaganga bemeje ko uwo mwana wavutse mu 2012 ashobora gusama.
Nyina umubyara, Hadija Kobusingye, yabwiye ikinyamakuru Sunday Monitor ko yaguye mu kantu ubwo umwana yatangiye kumera amabere ku mezi umunani gusa.
Yagize ati “ twabanje kugira ngo ni bimwe mu bimenyetso bidasanzwe biba mu bana. Twifashishije imiti gakondo twizera ko bita bikira, ariko si ko byagenze.”
Kobusingye abonye amabere akomeje y’umukobwa we akomeje gukura, yihutiye kumujyana ku ivuriro ry’i Kayanza.
Avuga ko ahageze, yandikiwe inshinge umunani akizezwa ko umwana azakira bidatinze.
Ariko “ Aho kugira ngo amabere asubireyo, umwana yatangiye kumera insya yujuje umwaka umwe gusa.”
Nyina yemeza ko ku myaka ibiri gusa ari bwo yabonye ko umwana we yatangiye kujya mu mihango.
Ati“ Bwa mbere nkibona ikizinga cy’amaraso ku myenda ye, nagize ngo yahohotewe. Naramugenzuye , ndamukarabya mwambika indi myenda. Ariko nakomeje kubona amaraso nsanga ari guturuka mu myanya myibarukiro.”
Kobusingye yavuze ko nyirakuru w’umwana yamugiriye inama yo gushaka umuganga w’inzobere mu buzima bw’imyororokere.
Dr Ssenyondo, inzobere mu myororokere mu kigo cya Eden Community Medicare ahitwa i Nyendo, Masaka, yavuze ko ibizamini byakorewe uyu mwana bigaragaza ko yamaze kwinjira mu bwangavu kandi ko yasama mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ati“ biragaragara ko uyu mwana yakuze mbere y’igihe gisanzwe, ubusanzwe abakobwa binjira mu bwangavu ku myaka 12 na 14 n’ubwo bishobora kuba mbere yaho nibura ku myaka 10.”
Dr Ssenyodo yavuze ko kuri kiyo myaka udusabo tw’intanga ngore tuba twaratangiye gukora.
Gusa yemeza ko uyu mwana we hashobora kuba hari utundi tugingo twa “ Hyopothalamus” igice cy’ubwonko kigenga imyororokere cyane ku bagore , dushobora kuba turi gukora ku buryo budasanzwe.
Yasabye ko uyu mwana yajyanwa mu bitaro bikuru bya leta i Kampala gukorerwa ibizamini byimbitse kugira ngo hirindwe n’izindi ngaruka zagenda zivuka uko iminsi ihita.
Muganga Ssenyondo yagiriye inama ababyeyi yo kumurinda icyatuma ahura n’ihohoterwa kuko n’ubwo ashobora gusama, atatwita inda ngo ayibyare ku buryo bworoshye.
Mu mateka, nyuma y’umukobwa wo mu gihugu cya Brezil wasamye inda ku myaka umunani gusa, kugeza ubu uyu mwana wo mu gihugu cya Uganda ni we winjiye mu bwangavu akiri muto.


















TANGA IGITEKEREZO